Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, yatangaje ko yizeye ko amahoro arambye ashoboka muri RDC.
Ibi yabivuze ku wa 12 Kamena 2025, ubwo yari ageze mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Congo, mu ruzinduko rwari rugamije kumenya uko umutekano wifashe mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya AFC, ririmo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Biteganyijwe ko ibyo Keita yabonye i Goma azabigeza ku kanama ka Loni gashinzwe kugarura amahoro ku Isi, mu nama iteganyijwe ku wa 27 Kamena 2025.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, Bintou Keita yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Maj. Gen. Monwabisi Dyakopu uyobora ingabo za SADC ziri muri Goma, ndetse n’abasirikare bari mu butumwa bwa Loni.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’urwo ruzinduko, yagize ati: “Kajugujugu yanzanye yaguye ku kigo cya MONUSCO. Kugwa kwayo byanteye amarangamutima menshi. Ariko ibiganiro nagiranye n’abaturage, abasirikare n’abayobozi byanyeretse icyizere. Nizeye ko ibiganiro by’amahoro bikomeje bizatanga umusaruro ufatika.”
Ni ubwa mbere kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2025 Bintou Keita ageze i Goma, nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe uyu mujyi. Nubwo uruzinduko rwe rutanga icyizere, hari abavuga ko AFC/M23 ikomeje kumushinja kubogamira kuri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi mu gihe ihanganye n’uyu mutwe.
