
Mu isi yahoze ishingiye ku gutoranya kimwe, Blandine Uwajeneza arayihindura bucece ariko atuje, yerekana ko umuntu ashobora gutambuka ku rubyiniro rwa Milwaukee Fashion Week yambaye inkweto ndende, agasubira ku bitaro agakiza ubuzima. Uyu mukobwa wβimyaka 23 ubu yagize isabukuru yamavuko ku tarik 09 Kamena zaburi mwaka, afite ishusho yβicyerekezo cyβabakobwa bβiki gihe: akomatanya ubuforomo nβimideli, ibyo benshi batekereza ko bidashoboka.
βBuri gihe mba mvuga nti, βNshobora kwambara inkweto ndende no gukiza ubuzima bwβabantu icyarimweβ,β avuga asetse, mu ijwi rituje ariko ririmo icyizere kitajegajega.
Blandine yize ubuforomo ku buryo bwimbitse, ashingiye ku nzozi yagize akiri muto: gufasha abandi, gutanga icyizere nβihumure aho icyizere gisa nβicyazimye. Umwuga usaba umutima uremereye nβamaboko atiganda. Ibyo byose abihuza nβubugeni bwo kumurika imideli, aho buri ntambwe kuri runway aba ameze nkβutambagira izina ryβabagore bβAbanyafurika, agaragaza ko ubwiza nβubushobozi byahurira mu muntu umwe.
Imbarutso yo kwinjira mu mideli yaje mu buryo budasanzwe. βUmunsi umwe nifotoje amafoto yβisabukuru yanjye, umufotozi arambwira ati βWambera umunyamideli?β Sinari mbyizeye, ariko naravuze nti, βKuki se navuga ngo oya?ββ Uko niko urumuri rwatangiye kwaka.

Ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahasanze ibigeragezo byinshi birimo nβuburyo abirabura ari mbarwa muri uwo mwuga. Ariko aho abandi bashobora gucogora, we yahagize imbarutso yo kwigaragaza. Inkomoko ye yaramubereye isoko yβishema, atambukira ku rubyiniro nkβuhagarariye umuco we aho u Rwanda rumurika nkβizuba mu ijuru ryβimideli.
Kuri we, kumurika imideli no kuba umuforomokazi ni nkβamaboko yombi yβumubiri umwe. βHari ubwo biba byinshi! Ariko nkunda byombi. Kimwe mu bimfasha ni ukugira gahunda, gutekereza neza no kunywa ikawa. Ni byo bimfasha,β avuga yisekera, nkβuwamenyereye gutembera hagati yβubuzima nβubugeni.
Nβubwo atuye kure, umutima we ntusiga igihugu cye. Yumva indirimbo zβiwabo, ateka ibiryo gakondo, avugana nβumuryango we kenshi. Abaye kure yβigihugu, ariko akakigira hafi ku mutima.

Blandine afite inzozi zisobanutse: kwagura ibikorwa bye mu mideli, gutangiza imishinga yβubuzima no kuba icyitegererezo ku bakobwa bato. βWizerere mu nzozi zawe, wishimire urugendo rwawe, ukore cyane, wishimire aho ukomoka kandi ntuzigere ureka inzozi zawe,β ni amagambo asigira urubyiruko.
Mu birori bikomeye yitabiriye harimo Milwaukee Fashion Week, aho yaserutse nkβumukobwa udahungabanywa nβuburemere bwβinkweto ndende cyangwa ibirimo bitera ubwoba. Nta ndoto imunanira, nta nβimirimo ibiri imuvuna. Kuri we, ubuzima ni runway atambukira agana ku nzozi ze, agaseruka nkβindoto zβahazaza.


















