
Mu isi yahoze ishingiye ku gutoranya kimwe, Blandine Uwajeneza arayihindura bucece ariko atuje, yerekana ko umuntu ashobora gutambuka ku rubyiniro rwa Milwaukee Fashion Week yambaye inkweto ndende, agasubira ku bitaro agakiza ubuzima. Uyu mukobwa w’imyaka 23 ubu yagize isabukuru yamavuko ku tarik 09 Kamena zaburi mwaka, afite ishusho y’icyerekezo cy’abakobwa b’iki gihe: akomatanya ubuforomo n’imideli, ibyo benshi batekereza ko bidashoboka.
“Buri gihe mba mvuga nti, ‘Nshobora kwambara inkweto ndende no gukiza ubuzima bw’abantu icyarimwe’,” avuga asetse, mu ijwi rituje ariko ririmo icyizere kitajegajega.
Blandine yize ubuforomo ku buryo bwimbitse, ashingiye ku nzozi yagize akiri muto: gufasha abandi, gutanga icyizere n’ihumure aho icyizere gisa n’icyazimye. Umwuga usaba umutima uremereye n’amaboko atiganda. Ibyo byose abihuza n’ubugeni bwo kumurika imideli, aho buri ntambwe kuri runway aba ameze nk’utambagira izina ry’abagore b’Abanyafurika, agaragaza ko ubwiza n’ubushobozi byahurira mu muntu umwe.
Imbarutso yo kwinjira mu mideli yaje mu buryo budasanzwe. “Umunsi umwe nifotoje amafoto y’isabukuru yanjye, umufotozi arambwira ati ‘Wambera umunyamideli?’ Sinari mbyizeye, ariko naravuze nti, ‘Kuki se navuga ngo oya?’” Uko niko urumuri rwatangiye kwaka.

Ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahasanze ibigeragezo byinshi birimo n’uburyo abirabura ari mbarwa muri uwo mwuga. Ariko aho abandi bashobora gucogora, we yahagize imbarutso yo kwigaragaza. Inkomoko ye yaramubereye isoko y’ishema, atambukira ku rubyiniro nk’uhagarariye umuco we aho u Rwanda rumurika nk’izuba mu ijuru ry’imideli.
Kuri we, kumurika imideli no kuba umuforomokazi ni nk’amaboko yombi y’umubiri umwe. “Hari ubwo biba byinshi! Ariko nkunda byombi. Kimwe mu bimfasha ni ukugira gahunda, gutekereza neza no kunywa ikawa. Ni byo bimfasha,” avuga yisekera, nk’uwamenyereye gutembera hagati y’ubuzima n’ubugeni.
N’ubwo atuye kure, umutima we ntusiga igihugu cye. Yumva indirimbo z’iwabo, ateka ibiryo gakondo, avugana n’umuryango we kenshi. Abaye kure y’igihugu, ariko akakigira hafi ku mutima.

Blandine afite inzozi zisobanutse: kwagura ibikorwa bye mu mideli, gutangiza imishinga y’ubuzima no kuba icyitegererezo ku bakobwa bato. “Wizerere mu nzozi zawe, wishimire urugendo rwawe, ukore cyane, wishimire aho ukomoka kandi ntuzigere ureka inzozi zawe,” ni amagambo asigira urubyiruko.
Mu birori bikomeye yitabiriye harimo Milwaukee Fashion Week, aho yaserutse nk’umukobwa udahungabanywa n’uburemere bw’inkweto ndende cyangwa ibirimo bitera ubwoba. Nta ndoto imunanira, nta n’imirimo ibiri imuvuna. Kuri we, ubuzima ni runway atambukira agana ku nzozi ze, agaseruka nk’indoto z’ahazaza.


