
Nyuma yo gusohora EP ya mbere igizwe n’indirimbo zirindwi (7) icyarimwe mu Ukuboza 2024, umuhanzi Bob Keve yagarukanye indirimbo nshya yise “Uzansaza”, yaje gukomeza umurongo we wo kwigaragaza nk’umuhanzi wihariye kandi ufite ubutumwa bukora ku mitima.
Iyi ndirimbo nshya yasohotse ku wa 19 Mata 2025, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’umwimerere ndetse igaragaramo urugero rw’umuvuno mushya uyu musore yihariye. “Uzansaza” ishimangira intambwe amaze gutera mu rugendo rw’umuziki yatangiye mu buryo bw’umwuga hashize amezi atandatu.

Ku wa 27 Ukuboza 2024, nibwo Bob Keve yinjiriye icyarimwe mu muziki ashyira hanze EP ye ya mbere igizwe n’indirimbo zirindwi: Niko Meze, Wahalla, Nosara, Molsa, Addicted, Made na Macalena. Ni igikorwa cyamuritse impano ye idasanzwe, cyamufashije gutangira urugendo rwe rwa muzika mu buryo budasanzwe.
Uyu muhanzi wavutse i Gicumbi ariko ubu abarizwa mu Mujyi wa Kigali, yagiye agaragaza ko yinjiye mu muziki abikunze byimazeyo, kandi ko ashaka gutanga igikundiro n’imbuto z’impano ye binyuze mu buhanga n’ubutumwa burimo ubwiza bwo mu ndirimbo ze.
“Ubu byaroroshye hamwe n’ikoranabuhanga, umuntu ashobora gukora umuziki akamenyekana ku rwego rw’Isi uko byagenda kose. Rero, niwo murongo nafashe kandi bizakunda uko byagenda.”
Indirimbo “Uzansaza” ikomeje gusangiza abakunzi ba Bob Keve indirimbo zifite umutima. Uyu muririmbyi yahisemo gutambutsa ubutumwa bw’urukundo rw’ukuri, rurambye, rwimbitse urwo umuntu ashobora kubamo akumva ko uwo bakundana ari we bazasaza hamwe.
Nubwo iyi ndirimbo ari nshya, imvugo yayo, uburyo yaririmbyemo ndetse n’umudiho wayo bigaragaza ubwitonzi no gushaka gufata umwanya w’umwihariko mu mutima w’uyumva.
“Ni indirimbo igaruka ku rukundo rutuje, rutajegajega, ruvuga ngo ‘n’ubwo ibintu bihinduka, urukundo rwanjye si urw’ibihe, ni urw’iteka’,” nk’uko bamwe mu bayumvise babitangaje.

Nyuma y’indirimbo Addicted, yari imwe mu zagize EP ye ariko imugoye cyane mu kuyitunganya, ndetse n’izindi zagaragaje ubushobozi bwe mu miririmbire no mu gutunganya ibihangano by’umwimerere, Bob Keve yakomeje kugaragaza ko atari umuhanzi waza agaca iruhande.
“Ni umwaka mwiza kuri njye, kuko niwo mwaka ntangiyeho urugendo rwanjye rw’umuziki, mu buryo bw’umwuga, kandi bugaragarira buri wese,” yavuze ubwo yasohoraga EP ye.
Indirimbo Uzansaza igaragaza ko Bob Keve atazigera akoresha imbaraga z’abahanzi benshi bafite amazina azwi mu gutangira, ahubwo yiyemeje kwishingira byose, yizera ko ubuziranenge bw’ibihangano bye buzavugira ubwabyo.

Indirimbo “Uzansaza” ni iy’abandi bantu bose bashaka guha agaciro urukundo rufite icyerekezo, kandi ni ikimenyetso simusiga cy’uko Bob Keve adakina mu rugendo yinjiyemo. Kuri we, buri ndirimbo ni igice cy’urugendo rwe, buri majwi ni ikarita igaragaza aho ashaka kugera.
Komeza ukurikirane ibikorwa bya Bob Keve kuri Kasukumedia.com, tukazajya tugushyira hafi buri ntambwe iteye mu rugendo rwe rwa muzika.