
Ku wa Mbere tariki ya 22 Mata, abahanzi bakomeye bo muri Uganda Bobi Wine, Nubian Li, na King Saha bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga bari muri studio hamwe na producer Paddy Man, bahishura ko hari indirimbo nshya bari gukorana.
Aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku muvuduko ukomeye, asiga benshi bibaza byinshi kuri iyi ndirimbo. Nubwo amakuru yose ataratangazwa ku mugaragaro, King Saha yagize icyo abitangazaho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Spark TV muri gahunda ya Daily Soup.
Mu magambo ye, yagize ati:
“Kigenda kutokota,”
ijambo ryo mu rurimi rw’Ikinyankore n’I Luganda risobanura mu buryo bwagutse ko “hari ikintu gikomeye kiri kuza.”
Saha ariko ntiyigeze atangaza byinshi kuri uwo mushinga, avuga ko bitewe n’uko harimo “umukoresha we” Bobi Wine, adashobora kuvuga byinshi.
“Si nshobora gutangaza byinshi ku bijyanye n’umukoresha wanjye (Bobi Wine), ariko nk’uko mubibona ku mafoto, mwitege umuziki.”
Nubwo atigeze atangaza itariki indirimbo izasohokeraho cyangwa ibiyirimo, King Saha yahaye abafana isezerano ko iyi ndirimbo izaba iri ku rwego rwo hejuru kandi ko izaba itegerejwe n’abatari bake.
Yashoje agira ati:
“Nimutegure popcorn, mwishyushye icyayi, kandi mutegure aho mushyira download.”
Ibi byose byerekana ko hari igikorwa gikomeye mu buryo bw’ubuhanzi hagati y’aba bahanzi batatu, bikaba biteganyijwe ko bizasiga izina mu mateka y’umuziki wa Uganda.