Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye gikomeye yise “Unconditional Love – Season”, kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.
Ni igitaramo cyitezweho byinshi kuko kizahuriza hamwe abafana b’indirimbo zihimbaza Imana, kikazanahurirana n’isabukuru y’imyaka 10 amaze mu rugendo rw’umuziki.
Uyu muhanzi azaba ari kumwe n’abandi baramyi bafite amazina akomeye mu Rwanda no mu karere, barimo Ben na Chance ndetse na Aime Uwimana, umwe mu baramyi b’inararibonye wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda.
Iki gitaramo kizasiga amateka atazibagirana kuko kizaba ari umwanya wihariye wo gusangira n’abakunzi be ibihe byiza, abereka aho urugendo rw’imyaka 10 rumugejeje ndetse akanabamurikira album ye ya kane yise “Ndahiriwe”, irimo ubutumwa buhumuriza imitima, busubizamo ibyiringiro abari mu bihe bikomeye.
Bosco Nshuti azakora iki gitaramo nyuma yo kuva mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka u Burayi yise “Europe Tour 2025”, aho yakiriye bikomeye mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage n’u Buholandi.
Ibi bitaramo byagaragaje uburyo umuziki we umaze kwambuka imipaka, ukagera no ku Banyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki wa Gospel baba ku mugabane w’u Burayi.
Amatike yo kwinjira muri “Unconditional Love Season” ari kugurishwa binyuze kuri urubuga www.bosconshuti.com ndetse no ku mashami ya Camellia yose mu gihugu.
Abategura igitaramo batangaje ko imyiteguro irimbanyije kandi ko abazacyitabira bazahabwa ikaze mu buryo bwihariye, bagasanga byose byateguwe ku rwego rwo hejuru.
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi ni kimwe mu bigaragaza iterambere n’imbaraga ziri muri Gospel Nyarwanda muri iki gihe, ndetse ni urubuga rwiza rwo gushimira Imana ku byo yakoze mu buzima bwa Bosco Nshuti n’abandi bahanzi bafatanya urugendo rwo guhesha Imana icyubahiro binyuze mu mpano bahawe.
