Hamaze iminsi havugwa uruntu runtu ku mbuga nkoranya mbaga nyuma yo kubona ifoto ya The Ben n’uwahoze ari manager we Gael Karomba uzwi ku izina rya Coach Gael.
Iyi Photo yavugishije benshi amangambure kubera ko batatekerezaga ko aba bagabo bombi bashobora guhura bakanifotoza.
Dore ko batanakoranye igihe kinini bitewe nuko impande zombi zananiwe kumvikana, uretse ko benshi banavuga ko hajemo ibindi bintu bitari bikubiye mu masezerano ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo gutandukana kwaba bagabo.
Ejo bundi aha nibwo twabonye ifoto yaba babiri bari kumwe tuza gutohoza amakuru batubwira ko umuherwe NTARE MUYUMBU JIMMY yabaye ikiraro The Ben yifashishije mu kugarura umubano na Coach Gael.
Ntituramenya neza niba igihombo cyaba cyaratejwe na The Ben uyu muherwe JIMMY yaba yaragize icyo abikoraho.