Brig Gen Déo Rusanganwa yitabiriye imyitozo ya nyuma y’ikipe ya APR FC mbere y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari izayihuza na Police FC kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro saa 18:30. Uru ruzinduko rwabaye ikimenyetso gikomeye cy’inkunga n’icyizere ubuyobozi bufitiye abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe ihagarariye Ingabo z’Igihugu.
Mu butumwa yagejeje ku bakinnyi, Brig Gen Rusanganwa yabasabye gukina bafite ishyaka, n’ubwitange, bibuka ko bahagarariye izina rikomeye kandi rifite amateka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda. Yabibukije ko Igikombe cy’Intwari ari irushanwa rifite igisobanuro cyihariye, kuko gishingiye ku ndangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’igihugu.
Yagize ati: “Muzajye mu kibuga mwitange, mukine nk’ikipe imwe. Icyizere turagifite, mufite ubushobozi bwo kwegukana iki gikombe.” Aya magambo yakiriwe neza n’abakinnyi, bagaragaje akanyamuneza n’ishyaka rikomeye ryo guhesha intsinzi APR FC.
Umutoza w’ikipe yashimiye uru ruzinduko, avuga ko ubutumwa bahawe bubongereye imbaraga zo kwitwara neza ku mukino wa nyuma. Yongeyeho ko imyitozo ya nyuma yagenze neza kandi ko abakinnyi bose biteguye guhangana na Police FC mu mukino utegerejwe na benshi.
APR FC igiye kuzakina uyu mukino ifite intego yo kongera kwegukana Igikombe cy’Intwari, ikomeza kwegukana amateka yayo muri iri rushanwa, mu gihe abafana bategereje umukino ukomeye uzabera kuri Stade Amahoro.


















