Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Pop, Britney Spears, yamaze kugurisha uburenganzira bwose ku bihangano bye by’umuziki mu masezerano yitezweho kumwinjiriza asaga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, asatira miliyari 290 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya masezerano yasinywe ku wa 30 Ukuboza 2025 hagati ya Spears n’ikigo cyigenga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Primary Wave, gisanzwe kizwiho kugura no gucunga katalogi z’abahanzi bakomeye. N’ubwo impande zombi zitigeze zitangaza mu buryo burambuye ibikubiye muri ayo masezerano, amakuru avuga ko akubiyemo indirimbo ze zose kuva yatangira kumenyekana ku rwego rw’Isi mu mpera z’imyaka ya 1990.
Britney Spears yatangiye kwamamara cyane mu 1999, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yakunzwe ku Isi hose. Kuva icyo gihe, yagiye akora indirimbo n’album byagiye bigurishwa ku bwinshi, kugeza ubu amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 150 ku Isi yose.
Iki cyemezo cyo kugurisha uburenganzira ku bihangano bye kije gikurikira urugendo rurerure rw’uyu muhanzikazi mu muziki, rwagiye rurangwa n’intsinzi zikomeye ndetse n’ibigeragezo bitandukanye mu buzima bwe bwite. Ibi bishobora gutuma ibikorwa bye bikomeza kubyazwa umusaruro no gucuruzwa ku rwego mpuzamahanga mu buryo burambye.
















