Daniel Muhayimana uzwi cyane ku izina rya Brodzan, yavutse ku wa 18 Ukwakira 1999. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umusizi (poet), akaba ari Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abarizwa muri leta ya Michigan.
Yatangiye kumenyekana binyuze mu ndirimbo zasubiwemo (covers) yacishagaho ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok na YouTube. Ubuhanzi bwe bwaje kumenyekana cyane ubwo yari amaze kugera muri Amerika, aho yagiye akora cover zitandukanye, ibi bikamufasha kwiyungura ubumenyi ndetse no gutinyuka kujya mu muziki wihariye.

Brodzan yavukiye mu Rwanda, aho yarezwe akanahakurira. Mu 2015 yagiye kwiga muri Uganda, aho yaje kujya muri korali bwa mbere mu 2018. Aho ni ho yatangiye gusanga afite impano yo kuririmba, nubwo mbere yaho atigeze abikunda kubera isoni n’ubwoba bwo kuririmbira imbere y’abantu.
Yagarutse mu Rwanda mu 2020, ariko nyuma y’igihe gito yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho ubu atuye.
Brodzan avuga ko mu muryango we harimo n’abandi bafite impano mu buhanzi cyane cyane mu kuririmba no mu busizi ari nayo mpamvu yemeza ko impano ye ishobora kuba ari iy’inkomoko.
Umuziki we wubakiye ku njyana za Afro-fusion, R&B na Soul, zishingiye ku marangamutima no gusobanura inkuru z’ubuzima bwe bwite. Yakuze yumva injyana zitandukanye, yaba gakondo nyarwanda n’izigezweho, ndetse n’izo mu mahanga. Ibyo byose byamufashije kwagura ubumenyi n’igisobanuro cy’ubuhanzi bwe.
Yatangaje ko agiye gutangira gukora indirimbo ze bwite, agatangira urugendo rwe nk’umuhanzi wihariye, aho agiye gusohora EP ye ya mbere yise “A Piece of Me” ku itariki ya 8 Kanama 2025. Uyu mushinga uzaba urimo insanganyamatsiko z’ubuzima bwe zirimo urukundo, ibyishimo, n’ibindi bintu bisanzwe bimubaho mu buzima bwa buri munsi.


Brodzan avuga ko atifuza kwishyira mu njyana imwe gusa, ahubwo agambiriye gusangiza abantu injyana zitandukanye akurikije uko icyifuzo cye n’ubutumwa ashaka gutanga bihagaze. Yemeza ko buri muhanzi amwigiraho ikintu, aho mu Rwanda yiyumvamo cyane ari Riderman na Bruce Melody, naho mu ruhando mpuzamahanga akumva cyane Jacob Collier n’abandi.
Yagize ati:
“Sinshaka gushyira umupaka ku buhanzi bwanjye. Hari byinshi buri njyana ifite byihariye. Uwo ndi we nzagaragara muri buri bihangano nk’uko umutima wanjye uba ubyiyumva.”
EP “A Piece of Me” Vuba aha irasohoka ku wa 8 Kanama 2025, ikazaba iboneka ku mbuga zikurikira:
-
Instagram: @Brodzan
-
YouTube: Brodzan – UCu_NjA8bNPsGfvpEyu6ggLQ
-
TikTok: brodzan