• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imyidagaduro

Bruce Melodie mu Kiganiro n’Itangazamakuru:Umwaka w’ubuhanzi, ALBUM “Colorful Generation,” n’imigambi y’Ahazaza

Uko Bruce Melodie yagaragaje ibikorwa by’umwaka wa 2024, igisobanuro cya ALBUM ye nshya, n’ubushake bwo kwitabira igitaramo cya The Ben.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
December 14, 2024
in Imyidagaduro
0
Bruce Melodie mu Kiganiro n’Itangazamakuru:Umwaka w’ubuhanzi, ALBUM “Colorful Generation,” n’imigambi y’Ahazaza
0
SHARES
8
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yagaragaye agirana ikiganiro kirambuye n’itangazamakuru. Yari aherekejwe n’itsinda rya 1:55AM riyobowe na Kenny, aho bagaragaje byinshi ku bikorwa bye, by’umwihariko ku bijyanye na album ye nshya yise Colorful Generation, ateganya gushyira hanze.

Iki kiganiro cyari kigamije gusobanura byinshi byibazwa n’abakunzi b’umuziki kuri Bruce Melodie no gutanga ibisobanuro bihagije ku buryo bwo kwakira no kwitegura iyi album.

Joshua, ushinzwe itangazamakuru muri 1:55AM, yashimiye Bruce Melodie ku mwaka utambutse wuzuyemo ibikorwa bitandukanye by’umuziki by’uyu muhanzi.

Yagaragaje ko uyu mwaka wa 2024 wabaye mwiza kuri we mu rugendo rwe rw’umuziki, cyane cyane mu buryo yakomeje gushyira imbere umwimerere we, ukomeje kumutandukanya n’abandi bahanzi mu gihugu.

Mu ijambo rye, Bruce Melodie yagarutse ku ndangagaciro zimuranga mu muziki, ashimangira ko yinjira mu muziki afite intego yo kuba we ubwe, nta kwigana abandi. Mu magambo ye, yagize ati: “Sinjya ndirimba nka Yago_pon_dat, kuko buri wese Imana yamuremye afite impano n’umwihariko we.”

Yakomeje avuga ko ibyo avuga cyangwa ibyo akora biba bigamije guharanira iterambere rye, atitaye ku bibazo yatezwa n’abandi.

Ku byabajijwe ku mubano we na Fatakumavuta, Bruce Melodie yahakanye ko hari ibiganiro byihariye bagiranye, ahubwo ashimangira ko ibibazo byavuzwe atari we wabiteye. Yavuze ko atigeze ashaka kujya mu ntambara n’abandi bahanzi, ahubwo yifuza kubaho mu nzira y’amahoro no guhanga ibikorwa byiza by’umuziki.

Muri iki kiganiro, Bruce Melodie yashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi bamunyuze mu 2024. Mu baraperi, yagaragaje ko Riderman, Bushali, na Blue Dogg bagaragaje ubuhanga bwihariye, naho muu bahanzi ba Gospel, yashimye cyane Israel Mbonyi ndetse na Vestine na Dorcas, avuga ko bakoze ibikorwa bifasha imitima y’abakunzi b’injyana zo kuryama no guhimbaza Imana. Ibi byose yabivuze agaragaza icyubahiro afitiye bagenzi be.

Ku bijyanye n’igitaramo cya The Ben cyo kumurika album Plenty Love kizaba tariki ya 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, Bruce Melodie yavuze ko mu gihe yaba ahawe ubutumire, yiteguye kuzakitabira.

Yongeyeho ko gushyigikirana hagati y’abahanzi ari ingenzi cyane mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda.

Mu gusoza, mu buryo bwo gutebya, Bruce Melodie yashyize ku rutonde rw’abahanzi bamunyuze uyu mwaka maze avuga ko we ubwe ari uwa mbere kugeza ku wa kane. Yagize ati: “Abahanzi bitwaye neza ni Bruce Melodie, Bruce Melodie, Bruce Melodie na Bruce Melodie.”

Iri tebya ryamwenyuye abari aho, ariko kandi rikagaragaza icyizere afite mu bushobozi bwe nk’umuhanzi ukomeje kwiyubaka mu buryo bwihariye.

Iki kiganiro cyasize abanyamakuru bishimiye kumenya byinshi ku bikorwa bye n’imishinga y’ejo hazaza, ari nako basobanukirwa byinshi ku mpano n’umwihariko w’umuziki wa Bruce Melodie.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Tobi Adegboyega arashinjwa kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 1.87 z’amapawundi

Next Post

Jay-Z ku ibirego aregwa byo gusambanya umukobwa w’imyaka 13 avuga ko ari ibinyoma

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Jay-Z ku ibirego aregwa byo gusambanya umukobwa w’imyaka 13 avuga ko ari ibinyoma

Jay-Z ku ibirego aregwa byo gusambanya umukobwa w'imyaka 13 avuga ko ari ibinyoma

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Bugesera: Umusaza aratabaza kubera inkoni yakubiswe kubwo kutitwaza ibikoresho by’umuganda

Bugesera: Umusaza aratabaza kubera inkoni yakubiswe kubwo kutitwaza ibikoresho by’umuganda

August 29, 2025
Nyarugenge: Umugore aratabaza kubw’ibibyimba biri mu rubavu bikomeje kumuzahaza

Nyarugenge: Umugore aratabaza kubw’ibibyimba biri mu rubavu bikomeje kumuzahaza

August 28, 2025
Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ibura ry’amazi meza

Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ibura ry’amazi meza

August 27, 2025
Rwamagana: Abari bameranye neza, barakozanyaho agatoki ku kandi!

Rwamagana: Abari bameranye neza, barakozanyaho agatoki ku kandi!

August 27, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Bugesera: Umusaza aratabaza kubera inkoni yakubiswe kubwo kutitwaza ibikoresho by’umuganda

Bugesera: Umusaza aratabaza kubera inkoni yakubiswe kubwo kutitwaza ibikoresho by’umuganda

August 29, 2025
Nyarugenge: Umugore aratabaza kubw’ibibyimba biri mu rubavu bikomeje kumuzahaza

Nyarugenge: Umugore aratabaza kubw’ibibyimba biri mu rubavu bikomeje kumuzahaza

August 28, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com