Nyuma y’iminsi yari amaze mu Gihugu cya Kenya, umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza mu Gihugu cya Tanzania, aho agiye gukomereza ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya “Pom Pom” yakoranye n’icyamamare Diamond Platnumz. Uru rugendo ruri mu murongo wo kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ni urugendo ruteganyijwe kumara iminsi itatu, aho Bruce Melodie azazenguruka radiyo zikomeye kandi zikunzwe cyane muri Tanzania, zirimo izifite ijambo rikomeye mu guteza imbere umuziki no gutuma indirimbo zigera kure. Muri izo radiyo, biteganyijwe ko azatangaho ibiganiro, agasobanura umushinga wa “Pom Pom”, uko yakoranye na Diamond Platnumz ndetse n’icyerekezo cye mu muziki wo ku rwego mpuzamahanga.
Uretse ibikorwa byo muri radiyo, Bruce Melodie azahura n’abahanzi batandukanye bo muri Tanzania barimo Diamond Platnumz, bafitanye umubano wihariye binyuze muri iyi ndirimbo. Ibi biganiro biteganyijwe ko bizanaganirwamo ku mishinga y’ahazaza ishobora kongera guhuza u Rwanda na Tanzania mu muziki.
Azanahura kandi n’ababyinnyi b’abanyempano bo muri Tanzania, bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abakoresha izo mbuga bafite abakurikira benshi. Intego ni ugufatanya mu gukora amashusho, challenges n’ibindi bikorwa bigamije kurushaho gusakaza “Pom Pom” ku mbuga zitandukanye zirimo TikTok, Instagram na YouTube.
Ibi byose byerekana ko Bruce Melodie akomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umuziki nyarwanda, awugeza ku rwego rwo guhatana ku isoko mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye n’ibyamamare byo mu Karere.

















