Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, Bruce Melodie, yamaze gushyira hanze amashusho y’ukuntu indirimbo nshya yitwa “Munyakazi” izaba imeze ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze mu buryo bw’amashusho kuri uyu wa kabiri. Iyi ndirimbo izaba ifite umwihariko ukomeye, kuko atari iyo kwishimira gusa, ahubwo ifite ubutumwa busesengura imvano n’igisobanuro cy’izina “Munyakazi” rimaze igihe rimuherekeza mu rugendo rwe rwa muzika.
Mu magambo ayigize, Bruce Melodie agaragaza icyizere n’icyerekezo afite mu buzima n’umwuga we. Ahamya ko adatinya, ko atagendera ku mibereho itagira icyerekezo, kandi ko yitandukanya n’abantu batagira intego. Agaragaza ko igihe cye cyo kwitwara nk’inkomere cyarangiye, ko ubu ageze ku rwego rwo kwihagararaho no kwigira inama, aho avuga ko ari “igihe cye”.
Iyi ndirimbo igaruka kandi ku rugendo rwe rwo gukura no kwiyubaka, agaragaza ko yize “amayeri yo kureshya abafana”, ashimangira ko atazongera gusubira inyuma, nyuma yo kugera ku isoko rya muzika. Mu mashusho yayo, hagaragaramo ishusho y’umuhanzi uhamye ku mahame ye kandi wizeye ejo hazaza.
Bruce Melodie avuga ko “Munyakazi” ari indirimbo arasohora vuba aha, kugira ngo abafana bazamushyigikire mu birori by’ihuriro byegereje ubunani, bazabe basobanukiwe neza icyo iri zina risobanuye n’icyo rimuhagarariye mu buzima bwe bwa buri munsi n’urugendo rwe rwa muzika. Iyi ndirimbo ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi be, benshi bakayibonamo ubutumwa bwo kwigirira icyizere no kudacika intege.
















