
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie yambitswe igihembo gikomeye cy’ishimwe nk’umwe mu bantu bagaragaje uruhare rudasanzwe mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’iterambere ku mugabane wa Afurika.
Ni umuhango wabereye muri Marriott Hotel, uhuza ibyamamare, abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku mugabane, aho Bruce Melodie yashyikirijwe iki gihembo cy’agaciro mu rwego rwiswe “100 Most Notable Peace Icons – African Honors”.
Bruce Melodie yaje kuri uru rutonde rugaragaraho ibyamamare bikomeye ku rwego rwa Afurika harimo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Burna Boy wo muri Nigeria, ndetse n’abandi bantu bafite ibikorwa bifatika byo guteza imbere ubufatanye, amahoro n’imibereho myiza y’abaturage ba Afurika.
Iki gihembo cyatanzwe nk’ishimwe ku bikorwa by’uyu muhanzi bifasha mu guhuza abantu binyuze mu bihangano bye byubakiye ku butumwa bw’amahoro, urukundo n’ubufatanye. Abategura ibi bihembo bavuze ko Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki ushobora kuba igikoresho gikomeye mu gukomeza kwubaka umuryango nyafurika uharanira iterambere rirambye.
Bruce Melodie, uzwi mu ndirimbo ziganjemo amagambo arangwa n’ubutumwa bwubaka, amaze imyaka myinshi aririmba no guhagararira u Rwanda mu bitaramo mpuzamahanga, aho akunze gushyira imbere umuco wo kubana mu mahoro, gutanga icyizere no gushyigikira urubyiruko.
Abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bavuga ko iki gihembo ari intambwe ikomeye ku rugendo rwa Bruce Melodie ndetse kigaragaza uburyo umuziki w’u Rwanda ukomeje kugira ijambo rikomeye ku rwego rwa Afurika.
Bruce Melodie yashimiye abamutekerejeho, avuga ko ari ishema rikomeye ry’u Rwanda n’urubyiruko rwaryo. Mu magambo ye yagize ati:
“Ndashimira abateguye ibi bihembo n’abagize uruhare mu kunshyira kuri uru rutonde. Iki ni igihembo cy’u Rwanda n’urubyiruko rwose rwizeye ko dushobora kugira icyo duhinduye kuri Afurika binyuze mu talenti zacu. Tuzakomeza gusakaza amahoro n’ubumwe.”
Ibi bihembo bizakomeza gutangwa buri mwaka mu rwego rwo guha agaciro abantu n’imiryango bagira uruhare rukomeye mu guhindura isura ya Afurika, binyuze mu bikorwa by’ubumuntu, ubuhanzi, ikoranabuhanga, uburezi, politiki n’ibindi bitandukanye.