Umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Pom Pom’, yakoranye n’icyamamare mu muziki Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse na Brown Joel wo muri Nigeria. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 1 Mutarama 2026, ikaba yari imaze igihe itegerezanyijwe amatsiko n’abakunzi b’umuziki.
‘Pom Pom’ ifite umwihariko w’uko aba bahanzi bose bayiririmbyemo bakoresheje indimi gakondo z’ibihugu byabo. Bruce Melodie yaririmbye mu Kinyarwanda, Diamond Platnumz aririmba mu Giswahili, mu gihe Brown Joel we yaririmbye mu Iyoruba, ururimi gakondo rukoreshwa cyane muri Nigeria. Uyu mwihariko watumye indirimbo igira isura mpuzamahanga igaragaza umuco n’indimi zitandukanye za Afurika.
Indirimbo ya, ‘Pom Pom’ iri mu bwoko bwa Afro, injyana iri kwitabirwa n’abantu benshi muri iki gihe. Amajwi yayo yatunganyijwe na C-Tea Beat, umwe mu batunganya imiziki bazwi ku rwego rwa Afurika, mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe na Sacha Vybz.
Si ubwa mbere Diamond Platnumz akoranye indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda. Mbere yakoranye na Mico The Best mu ndirimbo ‘Sinakwibagiwe’, ndetse anakorana na The Ben mu ndirimbo ‘Why’. Ibi bigaragaza uko ubufatanye bw’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu bya Afurika bukomeje kwaguka.

Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise ‘Pom Pom’ yahuriyemo Diamond Platnumz na Brown Joel















