Umuhanzi Bruce Melodie yasabye abantu kudakwirakwiza amagambo yavuze ku muhanzi Yampano, ashimangira ko abahanzi badakwiye gushyirwa mu bibazo bishingiye ku makimbirane ashingiye ku myumvire itandukanye. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, mu biganiro by’uruhererekane iyi radiyo imaze iminsi itegura bigaruka ku buzima bw’ibyamamare bitandukanye.
Bruce Melodie yavuze ko amagambo Yampano yamuvuzeho mu minsi ishize agaragaza ko bataziranye neza, ariko ashimangira ko atari impamvu yo guteza urujijo cyangwa amakimbirane mu ruhando rwโabahanzi. Yagize ati: โBirasanzwe mu bahanzi kutumvikana. Nabonye abantu bari kuvuga ku muhanzi Yampano, baramumbajije avuga ko atanzi, mbona abantu barabikuririje. Ntihazagire umuntu nโumwe utera Yampano ibuye, ashobora kuba ari ko abibona mu gihe agezemo kubera ko ubunararibonye afite ari buke cyangwa se abibona nkโukuri. Ntibizatume abafana banjye batajya kumva imiziki ye.โ
Uyu muhanzi yashimangiye ko urugendo rwโumuziki ari inzira igoye kandi ko buri wese ayinyuramo mu buryo bwe, avuga ko ibyo Yampano yavuze bishobora kuba bigaragara nkโiby’ukuri mu gihe agezemo cyangwa se bitewe nโuburyo abona ibintu. Yavuze kandi ko amagambo nkโaya atari akwiye guteza umwuka mubi mu bakunzi bโumuziki cyangwa mu banyamuziki ubwabo.
Bruce Melodie yakomeje asaba abantu kudatera Yampano ibuye, ahubwo ko bagakwiye kumva ibihangano bye, kuko ari umuhanzi uri gutangira inzira ikomeye abahanzi benshi banyuzemo. Ati: โAhantu Yampano ashobora kunyura byanga bikunze narahakandagiye. Ndabizi ibyo ari byo nโuko biba byagenze. Ikintu cya mbere kigoye ni ukuba muri uru ruganda bikaba amarangamutima yawe. Ntimutere amabuye Yampano kuko ibyo yavuze ni ko abyumva cyangwa ni bwo buryo yabonye yakoresha.โ
Yagarutse ku buryo umuziki ukomeye, avuga ko nubwo abantu bahora bagira icyo bavuga ku byamamare, ibyo bitagomba kuba impamvu yo gushyira urwango mu ruganda rwโumuziki.
Yavuze ko ashyigikiye urubyiruko ruri kuzamuka, ndetse ko adashobora kwanga gufasha cyangwa kugirana umubano mwiza na Yampano igihe cyose bibaye ngombwa.
Yagize ati: โNiba hari aho yakenera gukorera cyangwa gucuranga, sinshobora kumwima urubuga. Umuziki ni nk’umwana wanjye, kandi ndashaka ko uwo ari we wese urimo awukora neza.
Uyu muhanzi yasabye abafana gukomeza gushyigikira abahanzi bโingeri zose, ashimangira ko gufasha abahanzi bakiri bato bigira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza hโumuziki Nyarwanda.

Umuhanzi Bruce Melodie yatanze ubutumwa bwโubworoherane ku magambo ya Yampano, avuga ko kugirana ibibazo mu ruganda rwโumuziki bidakwiye gufatwa nkโibikomeye.
