Bruce Melodie yasubije Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer, nyuma y’uko uyu mugabo anenze kuba uyu muhanzi yarakoranye indirimbo na Joeboy wo mu gihugu cya Nigeria. No Brainer yavuze ko gukorana n’umunyamahanga utagezweho nta kamaro bifitiye umuhanzi Nyarwanda ushaka guteza imbere umuziki we ndetse n’Igihugu cye muri rusange.
Bruce Melodie ntiyazuyaje mu gusubiza, avuga ko hari igihe abakurikira umuziki wo mu Rwanda bibeshya ko buri gihe umuhanzi Nyarwanda ari we uba wasabye gukorana n’umunyamahanga.
Yagize ati: “Hari igihe abantu bibeshya ko buri gihe ari twe dusaba ‘collabo,’ ariko si ko bimeze. Umuhanzi wese afite icyo yakwigira kuri mugenzi we, ndetse n’abo mwita ko batagezweho baba bafite agaciro mu muziki wabo.”
Melodie yanavuze ko No Brainer, uzwiho gukorana n’abahanzi batandukanye mu Rwanda no kureberera inyungu zabo, akwiye guhindura imyumvire. Yongeyeho ati: “Niba No Brainer agifite iyo myumvire yo gucishamo amaso bamwe mu bahanzi bo hanze, nta kabuza abahanzi akorana na bo bazakomeza gukubitika. Umuziki ni uruganda rusaba gukorana n’abandi, kugira ngo ugire aho ugera.”

Izi mpaka zakomeje umurindi nyuma y’uko Bruce Melodie mu minsi ishize ashyize hanze indirimbo ‘Beauty on Fire’ yakoranye na Joeboy.
Iyo ndirimbo ni imwe mu zigize album nshya ya Bruce Melodie yitwa ‘Colorful Generation’, aho afatanyije n’abandi bahanzi batandukanye bo mu mahanga.
Album ‘Colorful Generation’ igizwe n’indirimbo nyinshi zigaragaza iterambere ry’umuziki wa Bruce Melodie, aho arimo kwagura imbibi no gukorana n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga.
Iyi album igaragaza ubushake bw’uyu muhanzi mu gutambutsa injyana ye ku ruhando mpuzamahanga, kandi bikaba byaratangiye gutanga umusaruro kuko indirimbo ze zimaze gukundwa na benshi.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bakunzi b’umuziki wo mu Rwanda bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cya No Brainer, bavuga ko gukorana n’abahanzi bafite izina rikomeye byafasha abahanzi Nyarwanda gutera imbere kurushaho.
Ariko kandi, hari n’abavuze ko umuziki udatera imbere n’icyubahiro cy’uwakoranye indirimbo n’undi gusa, ahubwo ko imbaraga n’ubuhanga by’umuhanzi ari byo bifasha mu gutera imbere.
Bruce Melodie akomeje ibikorwa bye byo guteza imbere umuziki we ku rwego mpuzamahanga, kandi ntahwema gushimangira ko kwaguka kwa muzika Nyarwanda bisaba ubufatanye bw’abahanzi, aho gukomeza kwishishanya no kunenga.
