Bruce Melodie yasubije Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer, nyuma yโuko uyu mugabo anenze kuba uyu muhanzi yarakoranye indirimbo na Joeboy wo mu gihugu cya Nigeria. No Brainer yavuze ko gukorana nโumunyamahanga utagezweho nta kamaro bifitiye umuhanzi Nyarwanda ushaka guteza imbere umuziki we ndetse n’Igihugu cye muri rusange.
Bruce Melodie ntiyazuyaje mu gusubiza, avuga ko hari igihe abakurikira umuziki wo mu Rwanda bibeshya ko buri gihe umuhanzi Nyarwanda ari we uba wasabye gukorana nโumunyamahanga.
Yagize ati: “Hari igihe abantu bibeshya ko buri gihe ari twe dusaba โcollabo,โ ariko si ko bimeze. Umuhanzi wese afite icyo yakwigira kuri mugenzi we, ndetse nโabo mwita ko batagezweho baba bafite agaciro mu muziki wabo.”
Melodie yanavuze ko No Brainer, uzwiho gukorana nโabahanzi batandukanye mu Rwanda no kureberera inyungu zabo, akwiye guhindura imyumvire. Yongeyeho ati: “Niba No Brainer agifite iyo myumvire yo gucishamo amaso bamwe mu bahanzi bo hanze, nta kabuza abahanzi akorana na bo bazakomeza gukubitika. Umuziki ni uruganda rusaba gukorana nโabandi, kugira ngo ugire aho ugera.”

Izi mpaka zakomeje umurindi nyuma yโuko Bruce Melodie mu minsi ishize ashyize hanze indirimbo โBeauty on Fireโ yakoranye na Joeboy.
Iyo ndirimbo ni imwe mu zigize album nshya ya Bruce Melodie yitwa โColorful Generationโ, aho afatanyije nโabandi bahanzi batandukanye bo mu mahanga.
Album โColorful Generationโ igizwe nโindirimbo nyinshi zigaragaza iterambere ryโumuziki wa Bruce Melodie, aho arimo kwagura imbibi no gukorana nโabahanzi bo ku rwego mpuzamahanga.
Iyi album igaragaza ubushake bwโuyu muhanzi mu gutambutsa injyana ye ku ruhando mpuzamahanga, kandi bikaba byaratangiye gutanga umusaruro kuko indirimbo ze zimaze gukundwa na benshi.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bakunzi bโumuziki wo mu Rwanda bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cya No Brainer, bavuga ko gukorana nโabahanzi bafite izina rikomeye byafasha abahanzi Nyarwanda gutera imbere kurushaho.
Ariko kandi, hari nโabavuze ko umuziki udatera imbere nโicyubahiro cyโuwakoranye indirimbo nโundi gusa, ahubwo ko imbaraga nโubuhanga byโumuhanzi ari byo bifasha mu gutera imbere.
Bruce Melodie akomeje ibikorwa bye byo guteza imbere umuziki we ku rwego mpuzamahanga, kandi ntahwema gushimangira ko kwaguka kwa muzika Nyarwanda bisaba ubufatanye bwโabahanzi, aho gukomeza kwishishanya no kunenga.
















