Bruce Melodie Ahataniye Igihembo Muri Nigeria

Umuhanzi Bruce Melodie yageze ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya ‘The Headies’, ibihembo bikomeye mu muziki wa Afurika bizatangirwa muri Nigeria ku itariki ya 05 Mata 2025, ku nshuro ya 17.

Bruce Melodie ari mu cyiciro cyโumuhanzi mwiza wโumwaka mu Karere kโAfurika yโi Burasirazuba (Best East African Artist of the Year), aho agihanganye n’abahanzi bakomeye barimo Bien Aime Sol wo muri Kenya, Diamond Platinumz wo muri Tanzania, Juma Jux, ndetse na Azawi wo muri Uganda.



Uyu muhanzi ukomoka amaze igihe yigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, ahagararira u Rwanda mu bitaramo bikomeye ndetse akorana nโabahanzi bazwi ku mugabane wa Afurika. Kuba yatoranyijwe mu bahatana muri Headies Awards byerekana ko umuziki we ugenda utera imbere ku rwego rwโisi.
Mu myaka ishize, Bruce Melodie yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo โSawa Sawaโ, โKaterinaโ, na โBadoโ, byatumye ashimwa nโabafana be batandukanye hirya no hino muri Afurika. aherutse gusohora Album shya yitwa “Colourful Generation” iriho indirimbo 17 na bonus 3Wallet, Rosa, Ulo” n’izindi nyinshi ziryoheye amatwi.
Headies Awards ni bimwe mu bihembo bikomeye mu muziki wa Afurika, aho byatangijwe mu mwaka wa 2006 bigamije gushimira abahanzi bagaragaje ubuhanga budasanzwe. Ibihembo byโuyu mwaka bizaba bikurikirwa nโabantu benshi kuko bigaragaza impano nshya ziri kuzamuka ndetse nโabahanzi bamaze kwigarurira imitima yโabakunzi bโumuziki ku mugabane wose.
Kuba Bruce Melodie yaratoranyijwe nkโumwe mu bahanzi bahataniye igihembo cy’umuhanzi mwiza wโAfurika yโi Burasirazuba ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, bikaba byerekana ko umuziki wโu Rwanda ugenda ugera kure ku rwego mpuzamahanga.

Abafana ba Bruce Melodie, cyane cyane abo mu Rwanda, bari kwitegura gushyigikira umuhanzi wabo bakoresheje amatora ndetse nโubundi buryo bushoboka. Nubwo ahanganye nโabahanzi bakomeye bo mu karere, Bruce Melodie afite amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo bitewe nโukuntu umuziki we ukomeje gukundwa hirya no hino.
Ese wowe ubona uyu muhanzi afite amahirwe yo gutsindira iki gihembo? Tega amatwi ibirori bizabera muri Nigeria ku itariki ya 05 Mata 2025 kugira ngo tumenye niba azegukana intsinzi!
