Bruno Fernandes, kapiteni wa Manchester United, yatangaje amagambo yagaragaje intimba nโagahinda, avuga ko ubuyobozi bwโiyi kipe bwigeze kugaragaza ko kumurekura akagenda. Mu kiganiro yagiranye na Canal 11, uyu Munya-Portugal yavuze ko yumvaga mu mutima we ko hari abari biteguye kumurekura muri ikipe ya Manchester United, ariko bikabangamirwa nโuko umutoza Rรบben Amorim yamwifuzaga cyane mu ikipe.
Ati: โManchester United yashakaga ko ngenda, mbifite mu mutwe. Ntekereza ko batagize ubutwari bwo gufata uwo mwanzuro kuko Rรบben Amorim yanshakaga hano. Ariko ku ruhande rwโikipe, numvaga ko iyo ngenda bitari kubabaza cyane.โ
Bruno Fernandes yemeye ko yahawe igitekerezo cyo kujya muri Al Hilal yo muri Arabie Saoudite, aho umushahara wari kuba uri hejuru cyane, ariko agahitamo kuguma muri Manchester United kubera urukundo ayifitiye. Ati: โAl Hilal yaranyifuzaga, umushahara wari munini cyane, ariko nahisemo kuguma hano kuko nkunda Manchester United byโukuri. Ariko ubu ubudahemuka ntibugihabwa agaciro nkโuko byahoze.โ
Yakomeje avuga ko icyamugumishije cyane mu ikipe ari ibiganiro yagiranye nโumutoza Rรบben Amorim, anongeraho nโimpamvu zโumuryango we Ati: โNkunda Manchester United byโukuri, ni yo mpamvu navuze ko nguma hano. Hari nโimpamvu zโumuryango. Ibiganiro nagiranye nโumutoza Rรบben Amorim byagize uruhare rukomeye mu kumfasha gufata uwo mwanzuro.โ
Nubwo bimeze bityo, Bruno Fernandes ntiyahishe ko yumvise ababajwe nโuko ubuyobozi bwโikipe bwagaragazaga ko kugenda kwe bitari kubabaza cyane. Ati: โKu ruhande rwโikipe, numvise bimeze nkโaho bavuga bati โmbaye ngiye ngiye si ikibazo gikomeyeโ. Ibyo byarambabaje cyane.โ Yakomeje agira ati: โNtabwo byambabaje gusa, byarambabaje mu mutima. Ndi umukinnyi udakwiye kunengwa. Mpora niteguye gukina, haba ari byiza cyangwa bibi. Mpora ntanga byose ku bwโikipe.โ
Ku bijyanye nโejo hazaza, Bruno Fernandes yavuze ko atigeze yanga burundu kujya gukina muri Arabie Saoudite, ariko ko icyo gihe atari cyo. Ati: โNiba hari umunsi nzajya gukina muri Arabie Saoudite, nzahakina. Ariko muri icyo gihe sinumvaga ari byo.โ
Yasoje avuga ko yabibwiye abayobozi bโikipe, ariko ko batewe ubwoba no gufata icyemezo, kubera ko umutoza yamwifuzaga cyane. Ati: โNabibwiye abayobozi, ariko ntekereza ko batagize ubutwari bwo gufata icyemezo, kuko umutoza yanshakaga. Iyo mvuga ko nshaka kugenda, bari kunyemerera.โ
















