Bruno Fernandes, kapiteni wa Manchester United, yatangaje amagambo yagaragaje intimba nβagahinda, avuga ko ubuyobozi bwβiyi kipe bwigeze kugaragaza ko kumurekura akagenda. Mu kiganiro yagiranye na Canal 11, uyu Munya-Portugal yavuze ko yumvaga mu mutima we ko hari abari biteguye kumurekura muri ikipe ya Manchester United, ariko bikabangamirwa nβuko umutoza RΓΊben Amorim yamwifuzaga cyane mu ikipe.
Ati: βManchester United yashakaga ko ngenda, mbifite mu mutwe. Ntekereza ko batagize ubutwari bwo gufata uwo mwanzuro kuko RΓΊben Amorim yanshakaga hano. Ariko ku ruhande rwβikipe, numvaga ko iyo ngenda bitari kubabaza cyane.β
Bruno Fernandes yemeye ko yahawe igitekerezo cyo kujya muri Al Hilal yo muri Arabie Saoudite, aho umushahara wari kuba uri hejuru cyane, ariko agahitamo kuguma muri Manchester United kubera urukundo ayifitiye. Ati: βAl Hilal yaranyifuzaga, umushahara wari munini cyane, ariko nahisemo kuguma hano kuko nkunda Manchester United byβukuri. Ariko ubu ubudahemuka ntibugihabwa agaciro nkβuko byahoze.β
Yakomeje avuga ko icyamugumishije cyane mu ikipe ari ibiganiro yagiranye nβumutoza RΓΊben Amorim, anongeraho nβimpamvu zβumuryango we Ati: βNkunda Manchester United byβukuri, ni yo mpamvu navuze ko nguma hano. Hari nβimpamvu zβumuryango. Ibiganiro nagiranye nβumutoza RΓΊben Amorim byagize uruhare rukomeye mu kumfasha gufata uwo mwanzuro.β
Nubwo bimeze bityo, Bruno Fernandes ntiyahishe ko yumvise ababajwe nβuko ubuyobozi bwβikipe bwagaragazaga ko kugenda kwe bitari kubabaza cyane. Ati: βKu ruhande rwβikipe, numvise bimeze nkβaho bavuga bati βmbaye ngiye ngiye si ikibazo gikomeyeβ. Ibyo byarambabaje cyane.β Yakomeje agira ati: βNtabwo byambabaje gusa, byarambabaje mu mutima. Ndi umukinnyi udakwiye kunengwa. Mpora niteguye gukina, haba ari byiza cyangwa bibi. Mpora ntanga byose ku bwβikipe.β
Ku bijyanye nβejo hazaza, Bruno Fernandes yavuze ko atigeze yanga burundu kujya gukina muri Arabie Saoudite, ariko ko icyo gihe atari cyo. Ati: βNiba hari umunsi nzajya gukina muri Arabie Saoudite, nzahakina. Ariko muri icyo gihe sinumvaga ari byo.β
Yasoje avuga ko yabibwiye abayobozi bβikipe, ariko ko batewe ubwoba no gufata icyemezo, kubera ko umutoza yamwifuzaga cyane. Ati: βNabibwiye abayobozi, ariko ntekereza ko batagize ubutwari bwo gufata icyemezo, kuko umutoza yanshakaga. Iyo mvuga ko nshaka kugenda, bari kunyemerera.β
















