
Bruno K yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza urukundo n’icyubahiro akunda kugaragariza abagore babyaye bonyine, abita “b’abakire ku mutima, bitangira abandi kandi bihagije.”
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruno K yavuze ko gukundana n’umugore wabyaye wenyine ari uburambe bwihariye bwuzuyemo ibyishimo n’agaciro.
Yagize ati:
“Gukundana n’umugore wabyaye wenyine ni ibintu byiza cyane. Aba bagore ni abagore bihagije mu mitekerereze no mu buzima. Uwo mugore ashobora kwita ku bana bawe b’ejo hazaza, azi guteka neza, kandi nta mwanya agira wo gukina n’imitima y’abantu.”
Yakomeje agaragaza imbaraga n’urukundo rudasanzwe abona muri aba bagore, avuga ko bafite umutima mwiza kandi woroshye.
Yagize ati:
“Abagore babyaye bonyine bafite imitima yoroshye kandi yuje urukundo. Azagukunda, agususurutse, agusangize ibyiza byose byo ku Isi uko umunsi uje n’undi ugataha, niba ubemereye gusa akinjira mu buzima bwawe, ukamwubaha kandi ukamwumva.”
Bruno K yasabye abagabo kutagira ubwoba bwo gukundana n’abagore babyaye bonyine.
“Azakwitaho mu buryo ntawundi mugore wabishobora. Bavandimwe, ntimugatinye gukundana n’aba bagore b’igitangaza.”
Bamwe mubo Bruno K yakundanye nabo;
