
Urukiko Rukuru rwemeje ko Bruno K ari we ufite ukuri, rutegeka iyo sosiyete ishinzwe umuziki kumuha indishyi zingana na miliyoni 130 z’amashilingi ya Uganda, kubera kwangiza uburenganzira bwe ku bihangano ndetse no kumwima amafaranga y’umurengera ku ndirimbo ze.
Bruno K yari yarasinye amasezerano na Black Market Records mu ntangiriro za 2020, yizeye ubufatanye bwunguka. Ariko nyuma yaje gusanga ayo masezerano atamugirira akamaro, ahitamo kuyasesa.
Nubwo yari yamaze gutandukana n’iyo sosiyete, bakomeje kwiyitirira indirimbo ze, barimo no kumwima amafaranga yagombaga guhabwa ndetse banamwambura konti ya YouTube ye.
Nubwo yaje kongera kuyisubirana, ikibazo cy’amafaranga ye cyakomeje kugera mu nkiko.
Urukiko Rukuru rumaze gusuzuma neza urubanza, rwasanze Bruno K afite ishingiro, rumugenera miliyoni 100 z’amashilingi ya Uganda nk’indishyi rusange ndetse n’andi miliyoni 30 nk’indishyi zidasanzwe.
Urukiko rwanategetse ko nibaramuka batamwishyuye, hazashyirwaho inyungu ya 14% buri mwaka guhera ku itariki y’ifatwa ry’icyemezo.