Ku munsi wejo hashize, tariki ya 21 Ukwakira 2025, nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel, wiyitaga umuvugabutumwa, akekwaho ibyaha birimo kwigisha inyigisho zitera ubwoba abantu no gukoresha ubuhanuzi nk’uburyo bwo kubakuramo amafaranga.
Nk’uko RIB yabitangaje mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zabo, uyu mugabo yakwirakwizaga ubutumwa bwe ku mbuga zitandukanye zifashisha amajwi n’amashusho, aho yihanangirizaga abantu ababwira ko bafite ibyago by’urupfu, indwara zikomeye cyangwa ibindi byago bikomeye, keretse nibatanga amafaranga nk’amaturo y’ishimwe.
RIB yagize iti: “Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugabutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro eshanu ibyo batanze nk’ituro.”
Amakuru atangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko Bucyanayandi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu ukwiriye kwishora mu bikorwa by’ubupfumu, ubuhanuzi cyangwa ubujura bwitwaje iyobokamana, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru aho babonye umuntu wese ugerageza gukoresha imyizerere cyangwa ijambo ry’Imana mu nyungu ze bwite.
Ibi bibaye mu gihe inzego z’umutekano zihanze amaso bamwe mu biyita abavugabutumwa bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gushuka abaturage, bakabatera ubwoba cyangwa bakabaka amafaranga babizeza imigisha n’ihirwe. RIB ivuga ko ibi bikorwa bigomba gucika kuko bisenya umuryango nyarwanda, bikangiza icyizere mu byerekeye ukwemera n’indangagaciro z’Abanyarwanda muri rusange.
