Kumunsi wejo hashize mu rukerera ku wa kane, taliki ya 2 Ukwakira 2025 nibwo ku ruganda rwa Imana Steel Rwanda Ltd, habaye impanuka ikomeye k’ubuzima bw’umukozi. Abakozi bari mu mirimo yabo isanzwe yo gushongesha ibyuma, igihe umwe muri bo, mu gihe yarari gukora mu gice cyari kirimo ibyuma bishyushye cyane, byamuguyeho bitunguranye. Icyuma gishyushye cyamuguyeho, bituma bagenzi be bahita batabaza abashinzwe umutekano w’akazi ndetse n’abakozi b’inzego z’ibanze kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse, ariko byabaye iby’ubusa kuko yari yamaze gupfa.
Binyuze mu iperereza ry’ako kanya, byagaragaye ko impanuka yabaye bitewe n’uko hari ibikoresho byari byabuze umutekano uhagije ku buryo byashoboraga kurindwa abakozi.
Abayobozi b’uruganda bavuze ko bagiye kongera ingamba z’umutekano, harimo gushyiraho ibikoresho birinda umuriro n’ubushyuhe bwinshi ku bakozi bari mu kazi.
Abakozi bo muri uru ruganda bashimangiye ko ubu ari ubutumwa bukomeye ku bakozi bose, bugamije kwirinda impanuka nk’izi mu gihe kizaza. Bafashe umwanya wo gutanga ubutumwa ku bakora imirimo iteye ubwoba, bakangurira buri wese kwitwararika, gukoresha ibikoresho by’umutekano, no gukurikiza amabwiriza y’umurimo ku buryo bukwiye.
Umuryango w’uwo mukozi watangaje ko wahuye n’igihombo gikomeye, usaba ko ingamba zo mu ruganda zakorwa neza kugira ngo hatagira undi muntu ubyitwaramo nabi. Iyi nkuru yibutsa buri wese ko umutekano w’akazi utagomba gufatwa nk’ikintu gisanzwe, cyane cyane mu nganda zifite ibyuma bishyushye cyangwa izindi mashini zishobora guteza impanuka.
