Uyu musaza aravuga ati: “Nagiye mu muganda nambaye neza, ariko sinari mfite igikoresho cyo gukora. Gitifu yaranyegereye ambwira amagambo akomeye, nyuma afata inkoni arankubita. Kuva ubwo ndumva umubiri wanjye utameze neza, ndetse nagiye gushaka ubufasha kwa muganga.”
Ku rundi ruhande, uyu muyobozi w’akagali aravuga ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, akongeraho ko niba byarabaye, umuturage yagombaga kubimenyesha inzego zibishinzwe, akandika ikirego aho kuguma mu magambo.
Yagize ati: “Niba hari icyaha naba narakoze, inzira zemewe zirahari. Ntitwajya tugendera ku bivugwa gusa.”
Bamwe mu baturage b’aho mu Musovu bavuga ko n’ubwo umuganda ari inshingano rusange, ubuyobozi bukwiye kujya busobanurira abaturage neza akamaro k’uyu murimo, aho kubahutaza.
Umwe muri bo yagize ati: “Umuganda ni isoko y’iterambere, ariko ntibikwiye ko ugirwamo urugomo. Iyo umuturage nta gikoresho afite, ubuyobozi bushobora kumuganiriza aho kumukubita.”
Iyi nkuru ikomeje gutera impaka mu baturage, bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, bityo umuturage arenganurwe cyangwa se ubuyobozi bugaragazwe ko nta kosa bwakoze.

