Rutahizamu ukina anyuze ku mpande w’ikipe ya Arsenal, Bukayo Saka, yamaze kwemerera iyi kipe kumwongerera amasezerano mashya azamugeza mu mwaka wa 2031, bikaba ari intambwe ikomeye mu mushinga w’iyi kipe wo kugumana abakinnyi b’ingenzi bayifasha kugera ku ntsinzi.
Saka ni umwe mu bakinnyi Arsenal yishingikirijeho kuva mu 2018, ubwo yazamurwaga mu ikipe nkuru avuye mu bato. Mbere y’aya masezerano mashya, yari afitanye n’iyi kipe amasezerano yari kumugeza mu 2027. Nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’impande zombi, byaje kurangira byemejwe ko uyu musore akomeza kwambara umwambaro w’Aba-gunners, nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru The Athletic.
Kongerera Saka amasezerano biri mu mugambi wa Arsenal wo kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku bakinnyi bayo beza. Abandi bakinnyi barimo Gabriel Magalhães, Eberechi Eze na Riccardo Calafiori bafite amasezerano azageza mu 2029, mu gihe William Saliba, Martin Zubimendi, Viktor Gyökeres, Ethan Nwaneri, Myles Lewis-Skelly na Noni Madueke bazageza mu 2030. Harimo kandi Cristhian Mosquera ufite amasezerano agera mu 2030 ashobora kongerwaho undi mwaka umwe.
Mu mibare, Bukayo Saka amaze kugira uruhare mu bitego 105 muri Shampiyona y’u Bwongereza, aho yatsinze 57 anatanga imipira 48 yavuyemo ibindi bitego. Ibi abisangije na Cesc Fàbregas, bombi babigezeho batarageza ku myaka 25 y’amavuko
Kuri ubu, Arsenal iyoboye Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 49, irusha Manchester City iyikurikiye amanota atandatu. No mu mikino Nyafurika ya UEFA Champions League, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18, mu mikino itandatu imaze gukina itaratsindwa n’umwe, ibintu bigaragaza ko kongerera Saka amasezerano ari icyemezo gihamye cy’ejo hazaza h’iyi kipe.
















