Ubwiyongere bw’ibitaramo byubakiye ku njyana ya Hip Hop bukomeje gufatwa nk’intambwe ikomeye mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, by’umwihariko ku baraperi n’abakunzi b’iyi njyana. Ibi ni byo abaraperi bakomeye barimo Bull Dogg na Logan Joe batangaje, bashimangira ko Hip Hop igeze ku rwego rwo kwihagararaho no kugaragaza ishema ry’abayiririmba n’abayikunda.
Aba baraperi bavuze ibi nyuma yo guhura mu gitaramo “Mu Cyumba cya Rap”, cyabaye umwanya mwiza wo kongera guhuza abaraperi n’abafana, kigaragaza ko Hip Hop ikomeje gukundwa no gutera imbere mu Rwanda. Ubu, aba bahanzi bagiye kongera guhurira mu kindi gitaramo gikomeye cya Hip Hop cyiswe “Mic Tribe”, giteganyijwe kubera muri Mundi Center ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026.
Igitaramo “Mic Tribe” kitezweho kuzaba ikirori nyakuri cya Hip Hop, aho abaraperi batandukanye bazahurira ku rubyiniro rumwe bagasangira impano n’ubuhanga bwabo. Mu bahanzi bazakitabira harimo Bull Dogg, Logan Joe, Fifi Raya, B-Threy, Pro Zed, ndetse na Yosh-B Bahati, umuhanzi w’inararibonye uturutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uzanye umwimerere n’imbaraga z’umuziki wo mu Karere.
Bull Dogg yagaragaje ko ibi bitaramo bigenda byiyongera bigaragaza ko Hip Hop itakiri injyana yo ku ruhande, ahubwo ari igice gikomeye cy’umuco w’urubyiruko n’uruganda rw’imyidagaduro. Logan Joe na we yunzemo ko guhuriza hamwe abaraperi batandukanye bifasha guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no gukomeza gusunika Hip Hop ku rwego mpuzamahanga.
Abakunzi b’umuziki wa Hip Hop barasabwa kwitegura igitaramo “Mic Tribe”, kuko giteganyijwe kuzaba urubuga rwo kugaragaza impano, ubutumwa n’ingufu z’iyi njyana ikomeje kwigarurira imitima ya benshi. Ni amahirwe yo kwishimira iterambere rya Hip Hop no gushyigikira abahanzi bakomeje kuyihesha ishema.
















