Myugariro wa Tottenham Hotspur, Cristian “Cuti” Romero, yatangaje amagambo akomeye anenga imyitwarire y’abayobozi n’abandi bireba mu ikipe ye, avuga ko mu bihe bigoye bakwiye kugaragaza bajya basobanura ibibazo by’ikipe, ariko bakicecekera. Romero yavuze ko ibi atari ubwa mbere bibaye, kuko bimaze imyaka myinshi bigaragara muri iyi kipe.
Yagize ati: “Mu bihe nk’ibi bigoye, byari bikwiye ko hari abandi bantu baza bagasobanura icyerekezo cy’ikipe. Ariko ntibabikora, nk’uko byagiye bigenda mu myaka myinshi ishize.” Aya magambo yerekana ko uyu myugariro atishimiye uko ubuyobozi bwitwara igihe umusaruro w’ikipe uba utagenda neza.
Romero yakomeje avuga ko hari igihe bamwe mu bayobozi cyangwa abafite ijambo mu ikipe bagaragara gusa iyo ibintu bigenda neza, bagashaka kwiharira ishema, nyamara bagacecekera igihe abafana n’abakinnyi bakeneye ibisobanuro. Ati: “Bagaragara gusa iyo ibintu bigenda neza, bakaza kuvuga amagambo atari yo, bakabeshya, ariko mu bihe bigoye bakabura.”
Aya magambo ya Romero aje mu gihe Tottenham iri guhura n’ibihe bitoroshye mu mikino n’imyitwarire y’ikipe muri rusange. Abafana benshi bagaragaje ko bashyigikiye uyu mukinnyi, bavuga ko ari intwari ivuze ukuri ku byo babonaga ariko batabona ubitangaza.
Nubwo aya magambo ashobora guteza impaka nyinshi, agaragaza ko mu ikipe hakenewe ibiganiro byimbitse, ubuyobozi bukagira uruhare rugaragara mu gusobanurira abafana n’abakinnyi icyerekezo n’ingamba z’ahazaza. Romero, nk’umwe mu nkingi z’ikipe, agaragaje ko ashaka impinduka zishingiye ku kuri no ku nshingano.

















