Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) batangiye iperereza n’igikorwa cyo gushakisha umugabo wo mu Murenge wa Nemba, mu Karere ka Burera, ukekwaho kwica umugore we amuteye umuhini, bikamuviramo urupfu.
Amakuru yizewe atangwa n’abaturage bo muri uwo Murenge avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane, ahanini ashingiye ku businzi bw’uwo mugabo. Abaturanyi bavuga ko intonganya zari zimaze iminsi zigaragara, aho kenshi hageraga ku magambo akomeye n’imirwano, ariko ntibyitabwaho uko bikwiye.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kasuku Media bavuze ko icyaha cyabaye mu masaha y’umugoroba, ubwo intonganya zaje gufata indi ntera, umugabo akagirira umugore we nabi amukubita umuhini. Umugore yahise agira ibikomere bikomeye, nyuma aza gushiramo umwuka mbere y’uko agezwa kwa muganga.
Nyuma y’ibi byabaye, uwo mugabo yahise ahunga, bituma inzego z’umutekano zitangira igikorwa cyo kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe ubutabera. Polisi n’abagenzacyaha ba RIB bemeza ko iperereza rikomeje, banasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu kumenya aho ucyekwaho icyaha aherereye.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwihanangirije abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku businzi n’ihohoterwa ryo mu ngo, bushimangira ko ayo makimbirane akenshi aganisha ku byaha bikomeye n’ingaruka zikomeye ku miryango n’umuryango mugari muri rusange.
















