Mwitende Abdoulkarim, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Burikantu, yarekuwe nyuma y’iminsi mike afunzwe, ibintu byakururiye abantu benshi amatsiko ndetse binateza impaka nyinshi.
Uyu munyarwenya wakunzwe cyane mu bikorwa byo gusetsa ku mbuga nkoranyambaga yafashwe akekwaho gufungirana mu nzu abakobwa bari bamusuye, bikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Inzego z’umutekano n’ubushinjacyaha byemeje ko iperereza ryatangiye ndetse hakorwa ibikorwa byo kumva impande zombi.

Gusa nyuma y’iminsi micye afunzwe, amakuru yizewe yatangajwe na mugenzi we bakorana ibikorwa bya “content” ku rubuga rwa YouTube no ku zindi mbuga, uzwi nka Buringuni, yavuze ko Burikantu yarekuwe. Yagize ati: “Burikantu ari hanze, ibyo mwumvise byose birarangira neza, Imana ishimwe”.
Nubwo inzego z’ubutabera zitigeze zitangaza ibisobanuro birambuye ku cyemezo cyafashwe cyangwa ku masezerano yabaye hagati ye n’abakekwaho kuba barafungiranywe, amakuru avuga ko impande zombi zishoboye kugera ku bwumvikane bwatandukanye n’imigendekere y’urubanza rusanzwe.
Bamwe bagaragazaga impungenge z’uko abantu bazwi cyane bagenda basatira umurongo w’amategeko, abandi bakibaza aho urubibi ruri hagati y’ubuzima bwite n’ubw’uruhame.
Hari abagarutse ku kuba abantu bafite izina rikomeye cyangwa bagira ingaruka ku bantu benshi ku mbuga, bakwiye kwitwararika no kubazwa inshingano nk’abandi bose imbere y’amategeko. Umwe mu bakoresha TikTok yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi bidusubiza inyuma. Kuba ufite miliyoni z’abagukurikira ntibikuraho ko amategeko agufata kimwe n’abandi”.
Hari n’abagaragaje ko ibyabaye bikwiye kwigisha abakora ibijyanye no gusetsa no gukora “pranks” ku mbuga nkoranyambaga, gukorera mu mucyo no kubaha uburenganzira bw’abandi, cyane cyane mu gihe ibikorwa byabo bihuza abantu batandukanye n’ahantu hatagaragara neza.
Abakangurambaga muby’amategeko agenga imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga, dore ko uko ikoranabuhanga ritera imbere, ari ko rizanana n’ibibazo bishya bisaba ibisubizo bijyanye n’igihe.
Burikantu, nyuma yo gufungurwa, ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku byamubayeho, ndetse nta n’ubundi buryo arifashisha kugira ngo yisobanure. Gusa abakurikiranira hafi iby’uyu munyarwenya bemeza ko ashobora gutangaza byinshi vuba aha.

Umwe mu basesenguzi mu by’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Ibi bibazo ni isomo rikomeye ku bantu bazwi kuri izo mbuga. Kuba ufite izina rikomeye si impamvu yo kudakorwaho n’amategeko. Uko umuntu azamuka mu bikorwa bye, niko agomba no kwiyongera mu kumenya no kubaha amategeko.”
Hari icyizere ko iki kibazo gishobora guhinduka isomo rihindura imyitwarire y’abantu bazwi, aho kwifashisha izina cyangwa umubare w’ababakurikira bitaba impamvu yo kwitwara uko bishakiye.