Mwitende Abdoulkarim, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu, yatawe muri yombi ku wa 20 Nyakanga 2025, aho akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gufungirana mu nzu abakobwa bari bamusuye. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Thierry Murangira, wavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y’uko ayo makuru atanzwe n’abaturage.
Dr Murangira yavuze ko Burikantu yatawe muri yombi mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo aho yari atuye. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha aregwa.
“Turimo gukurikirana icyaha cyo gufungirana abantu ahantu hadakwiye. Turasaba abantu bose kubaha uburenganzira bw’abandi, by’umwihariko uburenganzira bw’abagore n’abakobwa,” Dr Murangira.
Bivugwa ko abakobwa babiri bari basuye Burikantu, ariko nyuma baza gutangira gutabaza banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko banze kubafungurira ngo batahe, ibintu byahise bikurura uburakari bw’abantu benshi.

Abaturanyi be bavuze ko bajyaga babona abantu benshi binjira mu rugo rwe, ariko ntibatekerezaga ko hashobora kuba hari ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Umwe muri bo yagize ati: “Twumvaga ko ari abantu basanzwe, kuko hari igihe yajyaga atumira abafana be ngo bafate amafoto. Gusa ibyo gufungirana abantu ni igikorwa kigayitse.”
Burikantu ni umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda kubera amashusho y’urwenya n’ibiganiro akora ashyirwa ku mbuga nka TikTok, Instagram na YouTube. Afite ibihumbi by’abamukurikira, byatumye aba icyamamare mu gihe gito.
RIB yasabye abantu bose, cyane cyane urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga, kugira imyitwarire iboneye, ntibifashishe izina cyangwa igikundiro bafite mu kugirira nabi abandi.

Mu gihe iperereza rikomeje, Burikantu yahakanye ibyo ashinjwa, ariko amategeko ateganya ko gufungirana umuntu binyuranyije n’amategeko bishobora guhanwa n’igifungo kiri hagati y’imyaka 5 kugera kuri 7. Umwe mu nkoramutima ze, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko atari amuzi mu bikorwa nk’ibyo, ati:
“Yari umuntu wishimye, ukunda guseka no gusetsa abandi. Ntitwigeze tumuca iruhande cyangwa ngo tumwumve afata abandi nabi. Turatunguwe cyane.”
RIB yakomeje gusaba Abanyarwanda gutanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa bikekwa kuba icyaha, mu rwego rwo kurengera umutekano w’abantu bose.