Inteko ishingamategeko (Sénat) y’u Burundi ni yo iyoboye igikorwa ivuga ko cyatangiye mu 2016 cyo “gushakisha impamvu yatumye igihugu kibamo amacakubiri yagejeje ku bwicanyi bukomeye”.
Mu mpera y’icyumweru gishize havuzwe cyane inkuru y’uko u Burundi bwishyuza Ubudage miliyari US$43.
Umukuru wa Sena y’u Burundi yabwiye BBC ko ayo ari agaciro k’inka Abadage bategetse Abarundi gutanga nyuma y’intambara batsinzwemo, kandi ko ayo ari agace gatoya k’ibindi bakiri kubara.
Révérien Ndikuriyo, Perezida wa Sena y’u Burundi, avuga ko bashatse kumenya “igituma Umurundi ashaka kugirira inabi Umurundi mugenzi we.”
Yagize ati: “Twahereye mu mateka kuva ku ngoma ya cyami, Abahutu n’Abatutsi ko bariho byari bimeze gutya? Hoya. abahutu na batutsi baragenderanaga, Umututsi akava mu batutsi akajya mu bahutu, agenda ahindura urwego bitewe n’uko ameze mu minsi yose.
“Twabonye ko ibi byo gucanamo byatangiye bivuye ku itegeko ry’Umwami w’Ababiligi ryo ku wa 21/08/1925 ni ho haciye haza ubwoko bwicana.”
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi mu gihe gishize bagiye babushinja gushyira ibyo bwananiye gutunganya ku mutwe w’abakoloni, bagamije kuyobya ibitekerezo bya rubanda ku byo leta ikwiye kuba itunganya.
Ubudage babusaba kwishyura inka banyaze Abarundi
Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Bwana Ndikuriyo avuga ko u Burundi budashaka ubwishyu mu mafaranga y’ibyatewe n’amacakubiri avuga ko yazanywe n’abakoloni, ahubwo cyane cyane bushaka ko ukuri kumenyekana kandi ababikoze bagasaba imbabazi.
Mu mwiherero w’abategetsi n’abashakashatsi muri za kaminuza watumijwe na sena y’u Burundi mu mpera y’ukwezi gushize, bavuze uruhare rw’Ububiligi, Ubudage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ONU/UN na Kiliziya gatolika, mu mateka mabi y’u Burundi n’ingaruka zayo.
Imwe mu myanzuro y’uwo mwiherero isaba ibi bihugu n’ayo mashyirahamwe “kwemera uruhare rwabo”, “gusaba imbabazi Abarundi”, “gusubiza u Burundi ibigize amateka yabwo batwaye”, “kwishyura ibyangiritse mu buryo bubarika mu mari”, n’ibindi.
By’umwihariko uwo mwiherero wasabye Ubudage kwishyura inka zanyazwe Abarundi nyuma y’intambara yo mu 1903 aho ngo Abadage bategetse Abarundi gutanga inka nk’amande, izo nka uriya mwiherero wazibariye agaciro ka miliyaridi 43 z’amadorari ya Amerika.
Bwana Ndikuriyo ati: “Abadage tubashinja ko bavuye i Burayi bakaza kudutera bakatwicira abantu batari bacye mu myaka irindwi, abo bose turavuga tuti bapfuye kubera iki? Kuki intambara irangiye baduciye amande kandi ari bo baduteye?
“Ibi rero by’amande [miliyari $43] ni byo mwabonye mu binyamakuru, ni izo nka baduciye, turavuga tuti inka baziduciye kuki kandi ari bo baduteye? Izo nka ziranditse no mu mateka, zo ni ibintu bibarika ni yo mpamvu twabishyize aho, ariko ntiturabara n’abishwe n’ibindi…iriya ni raporo y’ibanze, abashakashatsi bazakomeza kureba.”
Gusa ku ruhande rwa Leta y’u Budage ntacyo baratangaza kuri ibi u Burundi buvuga.