Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yagaragaje ishema n’isheja afitiye igihugu cye, agishimira umutungo kamere gifite. Yatangaje ko u Burundi ari nk’ubutaka bw’isezerano bwa Kanani, ivugwa muri Bibiliya nk’igihugu Imana yasezeranyije Abanya-Isiraheli.
Ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.
Ni umuhango ngarukamwaka uhuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo abakuru b’ibihugu, abanyapolitiki, abayobozi b’amadini n’imiryango itari iya Leta.
Perezida Ndayishimiye yagaragaje uko u Burundi bufite amahirwe akomeye yo gutera imbere kubera umutungo kamere wawo, harimo ubutaka bwera, amabuye y’agaciro, amazi menshi, n’ikirere cyiza gishobora gutuma ubuhinzi n’ubworozi butera imbere.
Yagize ati: “U Burundi ni Igihugu cyatoranyijwe, gifite ubukungu karemano buzatuma abaturage babyo bagira imibereho myiza. Imana yaduhaye ubutaka bwiza nk’uko yasezeranyije Kanani Abanya-Isiraheli.”
Yongeye gushimangira ko u Burundi bufite amahirwe yo kwigira no kwihaza, asaba abaturage b’Igihugu cye gukomeza gukunda Igihugu, kugikorera no kugihesha ishema. Yagarutse ku gaciro k’ubumwe n’amahoro, avuga ko ari inkingi z’iterambere rirambye.
Mu ruzinduko rwe muri Amerika, Perezida Ndayishimiye yanasangiye ibitekerezo n’abandi bayobozi b’ibihugu bitandukanye, baganira ku bufatanye mu bijyanye n’iterambere, amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.
