Amakuru

Burundi: nyuma yo gutangaza umunsi w’irahira rya perezida mushya batangiye gutumira abashyitsi hirengagijwe covid19.

Abarundi baritegura ibirori byo kurahira kwa perezida mushya mugihe coronavirusi iri kworeka imbaga.

Guverinoma y’u Burundi yemeje ko Perezida mushya azarahira ku wa Kane w’iki cyumweru, nyuma y’uko urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje ko icyo gikorwa kigomba kuba vuba bishoboka.

Perezida watowe Gen Evariste Ndayishimiye, agiye kurahirira gusimbura Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa 8 Kamena, agwa muri Hôpital du Cinquantenaire “Natwe Turashoboye” de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Ni ubwa mbere mu Burundi Perezida yitabye Imana umusimbura yaramaze kuboneka, ku buryo byasabye kwitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugira ngo hasobanuke uburyo igihugu kigomba kuyoborwa muri ibi bihe.

Ntabwo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemereraga Gen Evariste Ndayishimiye guhita arahira, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu watowe arahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda ni uko yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama.
aha nimugihe cyo kwiyamamaza coronavirusi isa niyirengagijwe.

Mu mwanzuro urukiko rurengera itegeko nshinga mu Burundi rwafashe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, rwemeje ko “umwanya w’umukuru w’igihugu nta muntu uwurimo, ko inzibacyuho idakenewe, ko ari ngombwa ko vuba bishoboka, perezida watowe Evariste Ndayishimiye arahira.”

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yamaze gutanga ubutumire ku miryango mvamahanga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, mu muhango w’irahira rya Perezida watowe, Gen Evariste Ndayishimiye, ku wa 18 Kamena 2020.
Ni umuhango uzabera kuri Stade Ingoma mu murwa mukuru Gitega, ubwo Ndayishimiye azaba arahirira kuyobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi.

Ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, bwagiye bwoherereza ubutumwa abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close