• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Politike

Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n’iterambere ry’Akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
October 30, 2025
in Politike
0
Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n’iterambere ry’Akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari
0
SHARES
9
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Mu buryo butunguranye kandi butateganyijwe, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahagaritse kwitabira inama y’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yari iteganyijwe kubera ku wa 30 Ukwakira 2025. Iyi nama yagombaga kwiga ku mutekano n’iterambere ry’Akarere, ariko icyemezo cya Perezida Ndayishimiye cyo kutayitabira cyahise gitera inkuru zibyigwaho cyane mu gihugu no hanze yacyo.

Amakuru akomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi no mu Karere avuga ko hari abayobozi bakuru b’Igisirikare cy’u Burundi, biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, bacyekwaho gutegura igitero cya gisirikare (Coup d’État) kigamije guhirika Perezida Ndayishimiye ku butegetsi.

Bamwe mu basesenguzi b’ibya politiki bavuga ko uyu mugambi ushobora kuba waramaze igihe utegurwa mu ibanga rikomeye, dore ko iby’umutekano w’igihugu byatangiye kwibasirwa n’amakuru y’imbere mu gisirikare ndetse n’amakimbirane hagati y’abasirikare bamwe n’abandi bashinjwaga kwivanga muri politiki.

Amateka y’u Burundi agaragaza ko iki gihugu kimaze imyaka myinshi kibamo impinduka z’ubutegetsi zikorwa n’igisirikare, kuva mu myaka ya za 1960 kugeza mu bihe bya vuba.

Mu mwaka wa 1987, ubwo Perezida Jean Baptiste Bagaza yari mu nama y’abavuga Igifaransa yabereye muri Quebec, muri Canada, yakiriye ubutumwa butunguranye ko Major Pierre Buyoya yamuhiritse ku butegetsi. Icyo gihe, Buyoya yahise afata ubutegetsi mu buryo bw’igitugu, ibintu byahinduye isura ya politiki y’u Burundi mu buryo bukomeye.

Abasirikare bamwe muri iki gihugu bavuga ko inkuru ya Buyoya na Bagaza yateye isomo rikomeye mu mateka y’igihugu, ndetse bamwe muri bo bakeka ko ibyo byabaye mu 1987 bishobora kongera kwisubiramo. Hari n’abavuga ko mu byatumye Brigadier General Gahungu Bertin afungwa harimo gushinjwa kuba mu itsinda ry’abategura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye.

Nubwo Guverinoma y’u Burundi itaratangaza ku mugaragaro ibijyanye n’aya makuru, hari ibimenyetso by’uko hari ubwoba n’ubwirinzi bwakajijwe mu ngabo z’igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Gitega, aho Perezida Ndayishimiye akunda gukorera. Abasesenguzi bavuga ko kuba Perezida yahisemo kureka kwitabira inama ikomeye y’Akarere, bishobora kuba bifitanye isano n’iyo myivumbagatanyo irimo kuvugwa mu gisirikare.

Icyakora, bamwe mu banyapolitiki bo mu Burundi basaba abaturage kugira ituze, bavuga ko nta gihamya gifatika kiragaragaza umugambi wo guhirika ubutegetsi, ahubwo ko ibi bishobora kuba ari ibihuha bigamije gusenya isura ya CNDD-FDD imbere y’amahanga.

N’ubwo ibintu bitarasobanuka neza, abatuye mu Burundi barimo guhangayikishwa n’uko ibi bivugwa bishobora guteza imvururu mu gihugu, cyane ko amateka agaragaza ko buri gihe iyo hagiye kuvugwa “coup d’état”, haba hakurikiyeho ubwicanyi, impunzi n’umutekano mucye.

Kugeza ubu, amaso y’abatuye mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yose yemejwe kuri Gitega, aho benshi bategereje kureba niba aya makuru ari ukuri cyangwa ari ibihuha by’imyivumbagatanyo itaragerwaho n’ukuri.

Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n’iterambere ry’Akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari

ADVERTISEMENT
Previous Post

Muhanga: Abaturage bamaze iminsi ibiri bategereje kubona umurambo w’umusore warohamye mu mugezi wa Nyabarongo

Next Post

G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose ahise abivuga

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Kimisagara: Umucuruzi arashinja abanyerondo b’umwuga kumuteza ibihombo umunsi ku wundi

Kimisagara: Umucuruzi arashinja abanyerondo b’umwuga kumuteza ibihombo umunsi ku wundi

October 30, 2025
G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose ahise abivuga

G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose ahise abivuga

October 30, 2025
Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n’iterambere ry’Akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari

Burundi: Perezida Ndayishimiye Evariste yahagaritse bitunguranye kwitabira inama yiga ku mutekano n’iterambere ry’Akarere ka Afurika y’ibiyaga bigari

October 30, 2025
Muhanga: Abaturage bamaze iminsi ibiri bategereje kubona umurambo w’umusore warohamye mu mugezi wa Nyabarongo

Muhanga: Abaturage bamaze iminsi ibiri bategereje kubona umurambo w’umusore warohamye mu mugezi wa Nyabarongo

October 30, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Kimisagara: Umucuruzi arashinja abanyerondo b’umwuga kumuteza ibihombo umunsi ku wundi

Kimisagara: Umucuruzi arashinja abanyerondo b’umwuga kumuteza ibihombo umunsi ku wundi

October 30, 2025
G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose ahise abivuga

G Tuff nyuma yo gusangira ifi na Wamipango byose ahise abivuga

October 30, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com