Mu buryo butunguranye kandi butateganyijwe, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahagaritse kwitabira inama y’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yari iteganyijwe kubera ku wa 30 Ukwakira 2025. Iyi nama yagombaga kwiga ku mutekano n’iterambere ry’Akarere, ariko icyemezo cya Perezida Ndayishimiye cyo kutayitabira cyahise gitera inkuru zibyigwaho cyane mu gihugu no hanze yacyo.
Amakuru akomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi no mu Karere avuga ko hari abayobozi bakuru b’Igisirikare cy’u Burundi, biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, bacyekwaho gutegura igitero cya gisirikare (Coup d’État) kigamije guhirika Perezida Ndayishimiye ku butegetsi.
Bamwe mu basesenguzi b’ibya politiki bavuga ko uyu mugambi ushobora kuba waramaze igihe utegurwa mu ibanga rikomeye, dore ko iby’umutekano w’igihugu byatangiye kwibasirwa n’amakuru y’imbere mu gisirikare ndetse n’amakimbirane hagati y’abasirikare bamwe n’abandi bashinjwaga kwivanga muri politiki.
Amateka y’u Burundi agaragaza ko iki gihugu kimaze imyaka myinshi kibamo impinduka z’ubutegetsi zikorwa n’igisirikare, kuva mu myaka ya za 1960 kugeza mu bihe bya vuba.
Mu mwaka wa 1987, ubwo Perezida Jean Baptiste Bagaza yari mu nama y’abavuga Igifaransa yabereye muri Quebec, muri Canada, yakiriye ubutumwa butunguranye ko Major Pierre Buyoya yamuhiritse ku butegetsi. Icyo gihe, Buyoya yahise afata ubutegetsi mu buryo bw’igitugu, ibintu byahinduye isura ya politiki y’u Burundi mu buryo bukomeye.
Abasirikare bamwe muri iki gihugu bavuga ko inkuru ya Buyoya na Bagaza yateye isomo rikomeye mu mateka y’igihugu, ndetse bamwe muri bo bakeka ko ibyo byabaye mu 1987 bishobora kongera kwisubiramo. Hari n’abavuga ko mu byatumye Brigadier General Gahungu Bertin afungwa harimo gushinjwa kuba mu itsinda ry’abategura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Nubwo Guverinoma y’u Burundi itaratangaza ku mugaragaro ibijyanye n’aya makuru, hari ibimenyetso by’uko hari ubwoba n’ubwirinzi bwakajijwe mu ngabo z’igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Gitega, aho Perezida Ndayishimiye akunda gukorera. Abasesenguzi bavuga ko kuba Perezida yahisemo kureka kwitabira inama ikomeye y’Akarere, bishobora kuba bifitanye isano n’iyo myivumbagatanyo irimo kuvugwa mu gisirikare.
Icyakora, bamwe mu banyapolitiki bo mu Burundi basaba abaturage kugira ituze, bavuga ko nta gihamya gifatika kiragaragaza umugambi wo guhirika ubutegetsi, ahubwo ko ibi bishobora kuba ari ibihuha bigamije gusenya isura ya CNDD-FDD imbere y’amahanga.
N’ubwo ibintu bitarasobanuka neza, abatuye mu Burundi barimo guhangayikishwa n’uko ibi bivugwa bishobora guteza imvururu mu gihugu, cyane ko amateka agaragaza ko buri gihe iyo hagiye kuvugwa “coup d’état”, haba hakurikiyeho ubwicanyi, impunzi n’umutekano mucye.
Kugeza ubu, amaso y’abatuye mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yose yemejwe kuri Gitega, aho benshi bategereje kureba niba aya makuru ari ukuri cyangwa ari ibihuha by’imyivumbagatanyo itaragerwaho n’ukuri.
















