Umugabo uherutse guhabwa akazi ku buzekirite mu nkambi y’impunzi ya Musasa, iherereye mu Ntara ya Ngonzi mu gihugu cy’u Burundi, aravugwaho kubangamira cyane impunzi, abahatuye bakaba basaba ubuyobozi kumugira inama agaha amahoro abari mu nkambi.
Amakuru aturuka muri iyo nkambi, yemezwa n’ubutumwa bw’amajwi n’ubw’inyandiko bwashyikirijwe ubwanditsi bwa Kasuku Media n’abaturage bahatuye, agaragaza ko Sadoki Kandida, ukora ku buzekirite, abangamira impunzi ku kigero cyo hejuru cyane.
Nubwo abatanze ubwo butumwa batifuje ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo, bagaragaza ko Kandida abangamira cyane abaturage, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ubutumwa bwabo bugira buti:
“Turabasuhuje, twebwe dutuye i Musasa mu nkambi. Turifuza ko mutambutsa ubutumwa bwacu mu itangazamakuru kuko tubangamiwe cyane n’umugabo uherutse guhabwa akazi ku buzekirite hano mu nkambi. Yitwa Kandida, ni uwo mu muryango wa Badinzi, akaba ari Umunyamulenge.”
Nk’uko babyemeza, Kandida akorana n’abandi bantu batatu bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ndetse n’abandi basore bo mu bwoko bw’Abafulero. Gusa ngo ni Kandida wenyine ugaragara mu bikorwa byo kubabangamira, cyane cyane abo mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge.

Bavuga ko iyo isaha ya saa tatu z’ijoro irenze, nk’uko amategeko y’inkambi abiteganya, iyo amusanganye n’umuntu hanze y’urugo rwe cyangwa hafi yarwo, ahita amujyana afungirwa muri kasho y’igipolisi iri hafi aho.
Bagira bati:
“Ubu amaze gufungisha abantu barindwi, barimo Abanyamulenge batandatu n’Umufulero umwe. Si uko Abanyamulenge aribo batumvira gusa, ahubwo turabona ari ubuyobozi bw’ivangura. Twagerageje kumugira inama, ariko yaranze.”
Banatanze urugero rw’umusore w’Umunyamulenge bivugwa ko yafunzwe mu ijoro rishyira ku wa Kabiri, tariki 13 Gicurasi 2025, nyuma yo gusangwa imbere y’ubwiherero aho yari yagiye kwihagarika. Ibi bikaba bikomeje gutera imyivumbagatanyo mu nkambi ya Musasa.
Barasaba ubuyobozi bw’inkambi n’ubwa Leta, ndetse n’abavandimwe ba Kandida, kumugira inama ngo areke kubangamira impunzi, kuko zifite ibibazo bikomeye bihagije.
Basoza bagira bati:
“Turifuza ko ubuyobozi bwo hejuru bumenya ibyo akora, kandi n’abavandimwe be bamugire inama atureke. Dufite ibibazo bikomeye by’ubuhunzi bidukomereye, ntidukeneye n’akandi gahato.”