Burya kuri Alisson Becker, umunyezamu ukomeye wa Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil, igitabo cya Bibiliya ni cyo kintu cy’ingenzi kimushimangira mu buzima bwe bwa buri munsi, cyane cyane mu mikino. Ntajya yemerera umunsi w’umukino kugenda atabanje gufata Bibiliya mu ntoki ze, nk’ikimenyetso cy’ubutumwa bw’ukwizera, ukwiringira abafite ndetse n’imbaraga abona mu ijambo ry’Imana.
Mu mukino wa shampiyona ya Premier League wahuzaga Liverpool na Burnley ku wa 14 Nzeri 2025 kuri sitade ya Turf Moor, Becker yagaragaye yinjira afite Bibiliya mu ntoki, ibintu byahise byongera abakunzi ba ruhago ubutumwa bukomeye.
Abakunzi benshi bamutangarije ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko kuba umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru nk’uyu akomeje kugaragaza ukwemera kwe bidakunze kuboneka cyane muri ruhago y’iki gihe.
Alisson Becker, uzi neza ko umupira w’amaguru ari umukino utarimo gusa imyitozo, imbaraga n’ubushobozi, ahubwo ko hari n’umwuka n’icyerekezo cy’umutima, yagaragaje kenshi ko kwizera Imana ari yo ntwaro ye ikomeye. Yigeze no gutangaza mu itangazamakuru ko “nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya n’urukundo rw’Imana.”
Uyu munyezamu asanzwe ari umwe mu bakinnyi bafite indangagaciro zikomeye, akunda kugaragara asengera bagenzi be nyuma y’imikino, ndetse rimwe na rimwe akifatanya nabo mu ndirimbo zisingiza Imana.
Ibi bituma benshi bamufata nk’urugero rwiza rw’umukinnyi w’icyitegererezo, utibanda gusa ku ntsinzi mu kibuga ahubwo unibuka gushimangira umwuka w’ubuzima.
Abakunzi ba Liverpool bakomeje gushima uburyo Becker adahuza gusa gufata imipira mu izamu, ahubwo anahuza ubuzima bwe n’icyerekezo cy’umwuka w’Imana kubamwizera, bikamugira umukinnyi w’inyangamugayo mu makipe.
