Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Bushoke, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gutangaza ko agiye kurushinga na Juliet Zawedde, umushoramari w’Umunya-Uganda ukunzwe cyane muri Amerika. Uyu mukobwa usanzwe azwi nk’“umushoramari uhuza imbaraga mu muziki,” yamamaye kubera ibikorwa bye byo gushyigikira abahanzi bo muri Uganda n’ahandi muri Afurika.
Ni ubukwe buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 18 Ukwakira 2025, bikaba bizitabirwa n’inshuti n’imiryango yombi ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Amerika ni naho Juliet Zawedde asanzwe atuye akanakorera ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Mu kwezi kwa Kanama 2025 nibwo Bushoke yambitse impeta y’urukundo Juliet Zawedde, amusaba kumubera umugore. Byari ibirori byasize amateka mu bakunzi b’aba bombi, kuko Juliet atigeze abanza na gato kwibaza kabiri ku cyifuzo cy’uwo yihebeye.
Iyi nkuru yakiriwe mu buryo butandukanye muri Uganda, dore ko benshi bari bazi ko Juliet Zawedde yakundana na Dr Jose Chameleone.
Uyu muhanzi yari yaranamufashije cyane igihe yari arwariye muri Amerika mu minsi yashize, ari nayo mpamvu amakuru y’ubukwe bwe na Bushoke yakomeje gucengera ibitangazamakuru bitandukanye, bikabyita “inkuru y’ikinyejana.”
Bushoke we asanzwe ari umuhanzi uzwi mu ndirimbo z’urukundo zakunzwe n’abatari bake muri Tanzania no muri Afurika y’Uburasirazuba. Kwinjiza urukundo n’ubuhanzi muri uru rugendo rushya rw’ubuzima bwe ni intambwe nshya ishobora no gufungura amarembo mashya mu muziki.
Ubukwe bwabo bwitezwemo ishyaka n’ibyishimo bikomeye, kuko buzahuriza hamwe umuziki, ubucuruzi n’urukundo nyakuri mu gihugu cya kure.
