Ahagana ku isaha ya saa moya n’iminota 55 za mu gitondo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, nibwo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka itunguranye. Ubwo umuturage witwa Benimana Jean Claude, w’imyaka 34 y’amavuko, yikubise hasi bikomeye nyuma yo kwisunga itama rimwe ry’icupa rizwi ku izina ry’“icyuma”, rikamugaruka.
Kasuku Media ubwo yageraga ahabereye iyo mpanuka, yaganiriye n’abaraho bayibwira ko Benimana yari ari mu rugo rwe agerageza gusoma kuri kamwe maze ahita agwa agacuho.
Abaturanyi be bahise batabaza ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’abashinzwe ubuzima, bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gikondo ahasanzwe hazwi nko kwa Padiri i Gikondo ‘Vincent Pallotti’ kugira ngo yitabweho byihuse. Ubuyobozi bw’Akagari bwemeje iby’iyi mpanuka, busaba abaturage kwirinda kunywa ibidahwanye n’imbaraga bafite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama, Louise, yagize ati: “Abaturage bakwiye gukoresha uburyo butekanye igihe bashaka gusoma kuri kamwe.”
Kugeza ubu, Benimana arimo kuvurirwa kwa muganga, aho abaganga bavuga ko atari mu buryo bukomeye cyane, ariko aracyakeneye iminsi yo kwitabwaho kugira asubira mu buzima buzima.
