AmakuruPolitike

Byinshi ku ifatwa rya kabuga Felician.

Umuherwe Kabuga Félicien wari umaze imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Bufaransa.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru BBC abitangaza,uyu mugabo wari umaze igihe kinini ashakishwa yafatiwe hafi y’umujyi wa Paris muri iki gitondo tariki ya 16 Gicurasi 2020, nkuko minisitiri w’Ubutabera w’Ubufaransa yabitangaje.
Kabuga yafatiwe ahitwa Asnières-Sur-Seine n’abapolisi b’Ubufaransa nyuma y’igihe ahaba ariko yarahinduye imyirondoro ye.

Kabuga afatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM (Radio Télévision libre des mille collines) yakanguriye byimazeyo Abahutu kwica abatutsi muri 1994.

Mu byo Kabuga harimo kuba yarinjije mu Rwanda imihoro myinshi ingana na Toni 580 yari igamije guhabwa Interahamwe ngo zimare Abatutsi.

Felicien Kabuga ni undi umwe mu banyarwanda bashakishwaga kurusha abandi kubera ibi byaha ashinjwa.Leta Zunze Ubumwe zamutanzeho amadorali angana na miliyoni eshanu nk’igihembo cy’uwatanga amakuru yatuma afatwa.

Bivugwa ko kuba Kabuga Félicien yari bamaze igihe ahigwa ariko kumufata byarananiranye, biterwa n’uko yakoreshaga ubutunzi afite mu kwiyoberanya cyangwa ubushake buke bw’ibihugu yihishemo.

Ubwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwatangiraga mu Ugushyingo 1994, mu bari ku ruhembe rw’umugambi wa Jenoside rwafunzwe mu 2015 rutabonye, barimo Umunyemari Félicien Kabuga, Major Protais Mpiranya na Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo.

Kabuga Felicien bivugwa ko yavutse mu mwaka wa 1937 avukira muri Komini Mukarange muri Perefegitura ya Byumba ubu akaba ari I Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.

Uyu muherwe ngo yiyigishije gusoma no kwandika kubera ko atagize amahirwe yo kugera mu ishuri bitewe n’umuryango ukenye yavukiyemo.

Kuwa 17 Nzeri 2007, byavuzwe ko Kabuga Felicien yaciye mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage hafi y’Umujyi wa Francfurt mu Budage, kuko yari hafi neza yo kumuta muri yombi.

Umushinjacyaha wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow nawe yigeze kwemeza ko Kabuga ari muri Kenya gusa Kenya yabihakanye kenshi.

Kenya yagiye itahurwamo abajenosideri benshi kuko muri Nyakanga 1997,hakozwe umukwabu ukomeye wiswe ‘Operation NAKI’, wafatiwemo barindwi barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe, Pauline Nyiramasuhuko wari minisitiri n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobari, umunyamakuru Hassan Ngeze, Col Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakuze na Sylvain Nsabimana wabaye perefe wa Butare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close
Close