Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi usanzwe akorera ikigo cy’Igihugu cy’u Rwanda RBA, akaba atangaza amakuru mu buryo bwa documentary ari mu bihe bikomeye nyuma y’uko urubuga rwa YouTube rwamufatiye ibihano bikomeye birimo no gusiba burundu channel ye yari imaze gukurikirwa n’abatari bake.
Ibi byose byaturutse ku makosa yo gutangaza amakuru ajyanye n’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta y’i Kinshasa yatanze akayabo igahereza urubuga rwa YouTube ku mpamvu zo kwamagana abanyamakuru bose batangaza inkuru zibiri kubera mu ntambara iri hagati ya FARDC n’abambari babo na AFC/M23.
Dore ko Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo yamushinje gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro kandi atubahirije amabwiriza agenga uru rubuga, si Mwanafunzi wafungiwe amazi n’umuriro ahubwo nuko ariwe ubaye nkufite izina rizwi wamenyekanye ko yafungiwe channel.
Muri iyi minsi, amakuru avuga ko YouTube itakihanganira imiyoborere mibi y’ibikorwa by’amashene, by’umwihariko izikora inkuru zifite aho zihuriye n’intambara, politiki n’umutekano w’Akarere ku bibera muri DRC.
Ibi byatumye n’iya Mwanafunzi igirwa imfabusa. Abamukurikirana bavuga ko yari amaze kubaka izina rikomeye kubera inkuru akenshi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze, ariko byose byahindutse isomo rikomeye ku bandi banyamakuru bakora ku rubuga rwa YouTube.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bihano bigamije kwigisha abanyamakuru kubahiriza amahame y’umwuga no kurinda umutekano w’amakuru batangaza.
Ni ikimenyetso cy’uko itangazamakuru rya YouTube rifite amategeko akomeye, kandi utubahirije amategeko agengwa naryo ashobora kwibona ahuye n’ingaruka zikomeye.
Icyakora hari ababona ibi nk’ikigeragezo kuri Mwanafunzi, abandi bakavuga ko bishobora kuba intangiriro yo gushakisha inzira nshya mu mwuga we. Kugeza magingo aya Mwanafunzi ari mu kababaro yatewe na YouTube ko gusibirwa channel ye.

