Mu ntara ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari abantu bifuza kuryoherwa n’ibiryo bifite umwimerere w’Afurika, havutse umwanya wihariye umaze kubaka izina: Mucoma Jay African Food. Aha ni ho uburyohe bw’inyama zokeje n’ibihe byiza byo gusangira n’abawe bihurira mu mwuka w’ubuhanga, umuco n’isuku idasanzwe.
Mucoma Jay, umutetsi w’ibiryo (chef) w’Umunyafurika umaze kumenyekana cyane, agira ubuhanga bwimbitse mu mitegurire y’inyama zokeje mu buryo bw’umwimerere bw’Afurika. Inyama zicuruzwa na we ziba ziryoshye: zitekanwe ubuhanga uyisogongeye yumva neza afite akanyamuneza.
Uretse inyama zokeje, Mucoma Jay anateka ibirayi n’ibindi birungo biryoshya ibyo kurya mu buryo bugezweho, bikuzuza impumuro ishimangira ko atanga serivisi zijyanye n’isuku, ubunyamwuga n’umuco nyafurika. Abamaze kumusura bemeza ko ibyo ateka bitari gusa ibiryo ahubwo abikorana ni ubuhanga.
Ikindi gituma abantu benshi bamuhitamo, ni uko yubahiriza isuku yo ku rwego rwo hejuru, akoresha ibikoresho byemewe kandi byiza, bityo umuguzi akumva atekanye kandi yishimiye ibyo arya. Mucoma Jay atanga serivisi kuri bose: abashaka gutumiza ibyo kurya, yaba abari mu biruhuko cyangwa abashaka gusa gufata umwanya wo kwinezeza abibakorera mu kanya nkako guhumbya.
Uwifuza kumenya byinshi cyangwa gutumiza ibyo kurya ashobora guhita amwandikira kuri WhatsApp: +1 (602) 731-0394.
Mucoma Jay African Food niho hantu ha mbere ku bakunda uburyohe bw’inyama zokeje, isuku idasanzwe n’umwimerere w’Afurika muri Amerika. Aho uburyohe n’umurage nyafurika bigumana ubuziranenge bw’imirire itekanwe kinyamwuga.

















