• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Byiringiro Robert Ashinjwa gucuragurira amatora y’umuyobozi mukuru w’impunzi z’Abanye-Congo i Nyenkanda

Byiringiro Robert, umusore ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge ariko benshi muri bo bita “Umunyakagara,” arashinjwa n’Abanyamulenge bagenzi be gucuragurira amatora y’umuyobozi mukuru w’impunzi z’Abanye-Congo baba mu nkambi ya Nyenkanda, mu ntara ya Ruyigi mu Burundi.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
May 13, 2025
in Amakuru
0
Byiringiro Robert Ashinjwa gucuragurira amatora y’umuyobozi mukuru w’impunzi z’Abanye-Congo i Nyenkanda
0
SHARES
3
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Byiringiro Robert, umusore ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge ariko benshi muri bo bita “Umunyakagara,” arashinjwa n’Abanyamulenge bagenzi be gucuragurira amatora y’umuyobozi mukuru w’impunzi z’Abanye-Congo baba mu nkambi ya Nyenkanda, mu ntara ya Ruyigi mu Burundi.

Aya matora ateganyijwe kuba ku itariki ya 22 Gicurasi 2025, aho abakandida 10 bari guhatanira umwanya umwe wa Chef-de-Camp (umuyobozi w’inkambi).

Mu bakandida bose, harimo Abanyamulenge babiri, Abapfulero babiri, Umulega umwe, Umuvila, n’abandi bo mu moko atandukanye. Abanyamulenge bari batuje, bamaze kwiyunga bakemeranya kuzahagararirwa na Rukumbuzi Sebikabu nk’umukandida umwe.

Ariko nyuma Byiringiro Robert yashyizeho kandidatire ye, ashyigikiwe n’abandi bita “Abakagara”, bituma Abanyamulenge baba bafite abakandida babiri.

Abanyamulenge benshi babifashe nko “gucuragura amatora”, kuko bitandukiriye gahunda bari bamazeho igihe bategura.

Umwe mu banyamulenge uri mu nkambi waganiriye natwe agira ati: “Icyo tunenga Byiringiro cya mbere ni uko yabigiyemo nyuma y’aho twari tumaze kwemeza uduhagararira twese Abanyamulenge! Kuba rero yarabigiyemo nyuma tubifata nko gucuragura.”

Yakomeje agira ati:
“Ikindi tumwangiye ni uko tuzi ko atatugirira akamaro; ahubwo ashobora kutwicisha. N’iyo atatumarisha, nta n’icyo yadufasha.”

Bamwe bavuga ko Byiringiro asanzwe avugwaho gukorana n’imbonerakure z’u Burundi, zikaba zimufasha mu gufunga no kugirira nabi bamwe mu Banyamulenge baba muri iyo nkambi.

Byiringiro ni mwene Byangurube, yahoze atuye mu gace kitwa Cyohagati i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kuba yitwa “Umunyakagara” bivuze ko ari umuntu utavuga rumwe n’Abanyamulenge aho bari hose ku isi, kandi bamushinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwibasira Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Congo.

Inkambi ya Nyenkanda icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 10. Umuyobozi ugiye gutorwa afite inshingano zo kugeza ibibazo by’impunzi ku buyobozi bw’u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa barimo HCR, ndetse ashobora no gukemura ibibazo bimwe mu nkambi atabanje kubijyana mu nzego zo hejuru.

Byiringiro Robert Ashinjwa gucuragurira amatora y’umuyobozi mukuru w’impunzi z’Abanye-Congo i Nyenkanda
ADVERTISEMENT
Previous Post

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rirateganya ibitero kuri Twirwaneho na M23 i Minembwe

Next Post

Ubuhamya butangaje: Diddy yashwanye na Cassie n’umubyinnyi kubera kubura amavuta y’abana Muri ‘Game’ y’imibonano.

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Quincaillerie New Generation, igisubizo mu bikoresho by’ubwubatsi

August 18, 2025
Amorim yasobanuye impamvu Onana atigeze akinishwa ku munsi wejo

Xavi Simons yahishuye ko Chelsea Fc ariyo kipe yifuza gusa

August 17, 2025
Imyaka itatu irihiritse Yanga yitabye Imana

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Quincaillerie New Generation, igisubizo mu bikoresho by’ubwubatsi

Quincaillerie New Generation, igisubizo mu bikoresho by’ubwubatsi

August 18, 2025
Amorim yasobanuye impamvu Onana atigeze akinishwa ku munsi wejo

Amorim yasobanuye impamvu Onana atigeze akinishwa ku munsi wejo

August 18, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com