Byiringiro Robert, umusore ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge ariko benshi muri bo bita “Umunyakagara,” arashinjwa n’Abanyamulenge bagenzi be gucuragurira amatora y’umuyobozi mukuru w’impunzi z’Abanye-Congo baba mu nkambi ya Nyenkanda, mu ntara ya Ruyigi mu Burundi.
Aya matora ateganyijwe kuba ku itariki ya 22 Gicurasi 2025, aho abakandida 10 bari guhatanira umwanya umwe wa Chef-de-Camp (umuyobozi w’inkambi).
Mu bakandida bose, harimo Abanyamulenge babiri, Abapfulero babiri, Umulega umwe, Umuvila, n’abandi bo mu moko atandukanye. Abanyamulenge bari batuje, bamaze kwiyunga bakemeranya kuzahagararirwa na Rukumbuzi Sebikabu nk’umukandida umwe.
Ariko nyuma Byiringiro Robert yashyizeho kandidatire ye, ashyigikiwe n’abandi bita “Abakagara”, bituma Abanyamulenge baba bafite abakandida babiri.
Abanyamulenge benshi babifashe nko “gucuragura amatora”, kuko bitandukiriye gahunda bari bamazeho igihe bategura.
Umwe mu banyamulenge uri mu nkambi waganiriye natwe agira ati: “Icyo tunenga Byiringiro cya mbere ni uko yabigiyemo nyuma y’aho twari tumaze kwemeza uduhagararira twese Abanyamulenge! Kuba rero yarabigiyemo nyuma tubifata nko gucuragura.”
Yakomeje agira ati:
“Ikindi tumwangiye ni uko tuzi ko atatugirira akamaro; ahubwo ashobora kutwicisha. N’iyo atatumarisha, nta n’icyo yadufasha.”
Bamwe bavuga ko Byiringiro asanzwe avugwaho gukorana n’imbonerakure z’u Burundi, zikaba zimufasha mu gufunga no kugirira nabi bamwe mu Banyamulenge baba muri iyo nkambi.
Byiringiro ni mwene Byangurube, yahoze atuye mu gace kitwa Cyohagati i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kuba yitwa “Umunyakagara” bivuze ko ari umuntu utavuga rumwe n’Abanyamulenge aho bari hose ku isi, kandi bamushinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwibasira Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Congo.
Inkambi ya Nyenkanda icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 10. Umuyobozi ugiye gutorwa afite inshingano zo kugeza ibibazo by’impunzi ku buyobozi bw’u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa barimo HCR, ndetse ashobora no gukemura ibibazo bimwe mu nkambi atabanje kubijyana mu nzego zo hejuru.
