Byiringiro Lague, rutahizamu wa Police FC, yatangaje amagambo akomeye nyuma yo gusezerera Rayon Sports mu Gikombe cy’Intwari. Nyuma y’uyu mukino, Lague yavuze ko Rayon Sports atigeze ayifata nk’iyamwifuje by’ukuri, ahubwo ko amagambo yavuzwe n’itangazamakuru atari yo yahabwaga agaciro mu bijyanye n’ubwumvikane hagati ye na Rayon Sports.
“Rayon Sports ntabwo yigeze inyifuza nk’uko babivuze. Bari bagiye kugura umukinnyi kubera Itangazamakuru, ntabwo ari umukinnyi.
Nari ngiye kuyijyamo nk’ukora Itangazamakuru, Police FC impa amahirwe yo gukina umupira. Ni nabyo twerekanye,” Lague yatangaje nyuma y’umukino.
Aya magambo ya Byiringiro yateje impaka mu bakunzi ba ruhago, by’umwihariko abafana ba Rayon Sports, kuko benshi bari bizeye ko uyu mukinnyi azayerekezamo.
Mu minsi yashize, inkuru zavugwaga cyane ni uko Rayon Sports iri mu nzira yo kumusinyisha, ndetse bamwe mu bayobozi b’iyo kipe bakaba baragaragaje ko bamushaka.
Ariko Lague we yemeza ko atigeze yumva ubushake buhambaye bwa Rayon Sports, ahubwo ngo ikinyamakuru n’abakunzi b’iyo kipe ni bo bashyiragaho igitutu kugira ngo asinyire iyo kipe.
Uyu rutahizamu avuga ko yahisemo Police FC kuko yamugaragarije ko imukeneye by’ukuri, kandi imuha amahirwe yo gukina umupira aho kuba kujya mu ikipe itamufitiye gahunda ihamye. Uyu mukinnyi kandi yemeza ko yanyuzwe n’ibyo yagaragaje mu mukino w’igikombe cy’Intwari, aho yahamije ko Police FC ari ikipe ifite intego ifatika.
Rayon Sports, ikipe ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda, yagiye itakaza abakinnyi benshi, ariko rimwe na rimwe ntibiboneke ko ifite ubushake bwo kubasinyisha. Iyi ni imwe mu mpamvu Byiringiro avuga ko atigeze yumva ko iyi kipe imushaka by’ukuri.
Uko byagenze kose, Police FC ni yo yakomeje mu gikombe cy’Intwari, mu gihe Rayon Sports igomba kwikosora mu mikino itaha. Abakunzi ba ruhago bakomeje gukurikiranira hafi aho Byiringiro Lague azageza Police FC, cyane ko yagaragaje ko afite ubushake bwo gutanga umusaruro ukomeye.