Sunday, April 18, 2021
No menu items!
Home Amakuru Canada:urukiko rwashinjije America kubangamira uburenganzira bw'impunzi.

Canada:urukiko rwashinjije America kubangamira uburenganzira bw’impunzi.

Urukiko rwo muri Canada rwanzuye ko amasezerano ajyanye n’abimukira iki gihugu gifitanye n’Amerika ubu ahindutse impfabusa kuko Amerika itsikamira uburenganzira bw’impunzi.

Ayo masezerano azwi nka ‘Safe Third Country Agreement’ (STCA), yo guhera mu mwaka wa 2004, asaba abasaba ubuhungiro gusaba kurindirwa mu gihugu cya mbere bagezemo bahunga.

Ariko ku munsi wo ku wa gatatu, umucamanza yatangaje ko ayo masezerano anyuranyije n’itegekonshinga kuko bishoboka ko Amerika yafunga abimukira.

Icyo cyemezo cy’urukiko ni intsinzi ku mpirimbanyi zo muri Canada ziharanira uburenganzira bw’abimukira.

Abanyamategeko baburanira impunzi zasubijwe inyuma ku mupaka wa Canada, bari bamaganye ayo masezerano n’Amerika, bavuga ko Amerika itujuje ibisabwa ngo yitwe ko “itekanye” ku basaba ubuhungiro.

Madamu Nedira Jemal Mustefa, umwe mu mpunzi zahatiwe kuguma muri Amerika, yabwiye urukiko ko igihe yamaze afungiwe aha wenyine muri Amerika “giteye ubwoba, ubwigunge n’ihungabana”, nk’uko umucamanza yabivuze ubwo yafataga icyo cyemezo.

Maureen Silcoff, perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo muri Canada baburanira impunzi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:
“Twese tuzi cyane uburyo Amerika ifatamo abasaba ubuhungiro”.

Umupaka ufite uburebure bwa 8,891 km ugabanya Amerika na Canada ni wo wa mbere muremure cyane ku isi hagati y’ibihugu bibiri.
Amasezerano ya ‘Safe Third Country’ ateye ate?
Amasezerano ya ‘Safe Third Country’ (cyangwa y’igihugu cya gatatu gitekanye, ugenekereje mu Kinyarwanda), ni gahunda yo hagati y’ibihugu yo kwita neza ku busabe bw’ubuhunzi no kwirinda ikizwi nka “aslyum shopping” (cyangwa guhaha ubuhunzi, aho ababusaba babusaba mu bihugu byinshi icyarimwe).

Ariko ayo masezerano ari no gutuma abasaba ubuhungiro bakora icyo leta ya Canada yise kwambuka “bitemewe” mu kwirinda gusubizwa ku bice byo ku mupaka byemewe na leta byo kwambukiramo.

Kuva mu mwaka wa 2017, ubwo Perezida Donald Trump yageraga ku butegetsi asezeranya guhashya abimukira, abantu bagera ku 58,000 bamaze kwambuka muri ubwo buryo bajya hakurya muri Canada bavuye muri Amerika ngo bakomerezeyo ibyo gusaba ubuhungiro.

Mbere yuko icyorezo cya coronavirus gitangira, leta ya Canada yari imaze igihe yiga ku busabe bwabo, nyuma ihita ivuga ko bagiye gusubizwa inyuma.

Muri Canada hakomeje kumvikana ubusabe bw’abavuga ko iki gihugu cyahagarika cyangwa kikongera kwiga kuri ayo masezerano gifitanye n’Amerika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments