Captain Regis, umunyarwenya ukunzwe kandi akaba n’umukinnyi wa filime, yemeje ko we n’umukunzi we Queen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’imyiteguro y’ubukwe bwabo, bugomba kubera mu mezi ya mbere y’umwaka utaha wa 2026.
Uyu musore yavuze ko ari ubwa mbere atangarije itangazamakuru igihe nyacyo ubukwe buzabera, avuga ko iby’ingenzi byose byarangiye ndetse n’imirongo ngenderwaho yose imaze gushyirwa mu bikorwa nk’uko bisanzwe mu mihango yose ikorwa y’ubukwe.
Captain Regis yagize ati: “Mu ibanga rikomeye cyane ni ubwambere ntangarije abantu ko mfite umushinga w’ubukwe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2026. Ubu ibintu byose bimaze kugerwaho, imihango yo gukwa yararangiye, hasigaye gutangaza itariki gusa. Imana ntacyo tuyishinja, byose byagenze neza uko byagombaga kugenda.”
Umunyarwenya Captain Regis yakomeje avuga ko we na Queen umukunzi we bamaze igihe batunganya buri kimwe, kandi ko ubu basigaje gutangiza icyiciro cy’itangazo ku mugaragaro. Abakunzi babo bakomeje kwishimira uru rugendo rushya rw’aba bombi, bategereje kubona itariki nyirizina izashyirwa ahagaragara.















