Umunyamerika Carl Wilkens, umwe mu banyamahanga bake basigaye mu Rwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye u Rwanda ku rugendo rw’iterambere n’ubwiyunge rumaze kugeraho, nyuma yo kuva mu bihe bikomeye byo gusenyuka nk’igihugu cyari cyashegeshwe n’urwango n’ubwicanyi ndengakamere.
Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti z’u Rwanda, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa 7 Mata 2025.
Iki gikorwa cyabaye ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Carl Wilkens yagaragaje ko u Rwanda rwabaye indorerwamo y’ukuntu igihugu gishobora kongera kwiyubaka gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubwiyunge, aho kwihorera cyangwa kwihimura byasimbuwe no kubabarirana no gusenyera umugozi umwe.
Yavuze ko uburyo u Rwanda rwabashije kwishakamo ibisubizo binyuze mu nkiko Gacaca no mu bindi biganiro byubaka, ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bahisemo kwiyubakira ejo hazaza heza.
Ati: “Gacaca n’ubundi buryo bwo gukemura ibibazo, bwibanze ku kumva neza ingaruka z’ibyabaye n’ingaruka byagize, noneho abaturage bagafatanya mu rugendo rwo gukira.
Ntabwo ari uburyo bwo kwishyura cyangwa kwihorera, ahubwo ni ugushaka uburyo twasubiza hamwe imitima, tukongera kubaka icyizere hagati y’abaturage.”
Yashimye ubutwari bw’Abanyarwanda bagize ubushake bwo kwemera uruhare rwabo mu byabaye no gushyira imbere kubabarirana.
Yavuze ko hari byinshi byo kwigiraho u Rwanda nk’igihugu cyabashije guhindura amateka mabi kigashyira imbere iterambere rirambye, n’uburenganzira bwa muntu.
Mu ijambo rye, Troy Fitrell wari uhagarariye Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yunze mu rya Wilkens, agaragaza ko Amerika ishyigikiye u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside. Yibukije ko igihugu cye gihagaze gitomoye ku ruhande rw’amahoro n’ubutabera.
Ati: “Twitandukanyije n’ibikorwa ibyo ari byo byose bigoreka amateka bikorwa ku mpamvu za politiki. By’umwihariko ntitwemeranya na busa n’ibikorwa ibyo ari byo byose bihakana cyangwa bigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakomeza gushyigikira u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka no kubaka amahoro arambye, anashimangira ko urwego igihugu cyagezeho mu kwiyubaka ari isomo rikomeye ku bindi bihugu byanyuze mu mateka akomeye.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abaharanira uburenganzira bwa muntu, urubyiruko rw’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bose bahuriye ku ntego yo gukomeza kwibuka, kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, no kurwanya icyatuma itongera kubaho ukundi.
