• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Amakuru

Carl Wilkens yashimye iterambere ry’u Rwanda n’uburyo rwubatse ubumwe nyuma ya Jenoside

Umunyamerika Carl Wilkens, umwe mu banyamahanga bake basigaye mu Rwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
April 9, 2025
in Amakuru
0
Carl Wilkens yashimye iterambere ry’u Rwanda n’uburyo rwubatse ubumwe nyuma ya Jenoside
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umunyamerika Carl Wilkens, umwe mu banyamahanga bake basigaye mu Rwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye u Rwanda ku rugendo rw’iterambere n’ubwiyunge rumaze kugeraho, nyuma yo kuva mu bihe bikomeye byo gusenyuka nk’igihugu cyari cyashegeshwe n’urwango n’ubwicanyi ndengakamere.

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti z’u Rwanda, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa 7 Mata 2025.

Iki gikorwa cyabaye ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Carl Wilkens yagaragaje ko u Rwanda rwabaye indorerwamo y’ukuntu igihugu gishobora kongera kwiyubaka gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubwiyunge, aho kwihorera cyangwa kwihimura byasimbuwe no kubabarirana no gusenyera umugozi umwe.

Yavuze ko uburyo u Rwanda rwabashije kwishakamo ibisubizo binyuze mu nkiko Gacaca no mu bindi biganiro byubaka, ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bahisemo kwiyubakira ejo hazaza heza.

Ati: “Gacaca n’ubundi buryo bwo gukemura ibibazo, bwibanze ku kumva neza ingaruka z’ibyabaye n’ingaruka byagize, noneho abaturage bagafatanya mu rugendo rwo gukira.

Ntabwo ari uburyo bwo kwishyura cyangwa kwihorera, ahubwo ni ugushaka uburyo twasubiza hamwe imitima, tukongera kubaka icyizere hagati y’abaturage.”

Yashimye ubutwari bw’Abanyarwanda bagize ubushake bwo kwemera uruhare rwabo mu byabaye no gushyira imbere kubabarirana.

Yavuze ko hari byinshi byo kwigiraho u Rwanda nk’igihugu cyabashije guhindura amateka mabi kigashyira imbere iterambere rirambye, n’uburenganzira bwa muntu.

Mu ijambo rye, Troy Fitrell wari uhagarariye Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yunze mu rya Wilkens, agaragaza ko Amerika ishyigikiye u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside. Yibukije ko igihugu cye gihagaze gitomoye ku ruhande rw’amahoro n’ubutabera.

Ati: “Twitandukanyije n’ibikorwa ibyo ari byo byose bigoreka amateka bikorwa ku mpamvu za politiki. By’umwihariko ntitwemeranya na busa n’ibikorwa ibyo ari byo byose bihakana cyangwa bigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakomeza gushyigikira u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka no kubaka amahoro arambye, anashimangira ko urwego igihugu cyagezeho mu kwiyubaka ari isomo rikomeye ku bindi bihugu byanyuze mu mateka akomeye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abaharanira uburenganzira bwa muntu, urubyiruko rw’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bose bahuriye ku ntego yo gukomeza kwibuka, kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, no kurwanya icyatuma itongera kubaho ukundi.

Carl Wilkens yagaragaje ko u Rwanda rwabaye indorerwamo y’ukuntu igihugu gishobora kongera kwiyubaka gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubwiyunge.
ADVERTISEMENT
Previous Post

Kristen Stewart yatunguranye mu myambaro idasanzwe mu ijoro ryo kwerekana ‘Sacramento’

Next Post

Ibihugu byinshi byifuza ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’izamurwa ry’imisoro ya Perezida Trump

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

June 6, 2025
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

June 6, 2025
Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

June 6, 2025
Marcelin Cishambo yakiriwe muri AFC/M23 nk’umunyapolitiki mushya

Marcelin Cishambo yakiriwe muri AFC/M23 nk’umunyapolitiki mushya

June 5, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

June 6, 2025
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

June 6, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com