Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, yakiriye mu biro bye i Kigali umukinnyi mpuzamahanga w’iteramakofe Carlos Takam, umwe mu bamenyekanye cyane muri iyi siporo ku rwego rw’Isi. Carlos Takam, ufite inkomoko ku mugabane wa Afurika, asanzwe ari umukinnyi wabigize umwuga kandi wigeze kwegukana ibikombe bikomeye bya shampiyona y’Isi.
Mu kiganiro bagiranye, Takam yashimye uburyo u Rwanda rwashyize imbere iterambere ry’imikino itandukanye, avuga ko ari isoko y’ibyishimo kubona igihugu cy’Afurika kigaragaza ubushake bwo guha urubyiruko amahirwe yo kwitoza no kwiyubaka mu rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Naje mu Rwanda kuko mbona ari ahantu heza ho gutangiza impinduka z’iteramakofe mu rubyiruko. Ibyo Perezida Kagame akora mu guteza imbere siporo ni urugero rwiza ku bihugu byinshi by’Afurika.”
Carlos Takam yanatangaje ko amaze gushinga Ishuri Nyafurika ry’Iteramakofe i Kigali, rifite intego yo gutegura abakinnyi bato bafite impano kugira ngo bazavemo intwari nshya z’iyi siporo ku mugabane wa Afurika no ku rwego rw’Isi.
Mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame ku bufasha n’ubuyobozi bwe bufasha siporo, Takam yamuhaye impano y’umukandara w’umwimerere wegukanywe n’umukinnyi wahize abandi (champion) muri shampiyona y’Isi y’iteramakofe. Ni ikimenyetso cy’icyubahiro gikomeye mu Isi y’iteramakofe.
Perezida Kagame yashimye iyi mpano ndetse anashimira Carlos Takam ku gikorwa cy’ubutwari cyo gushinga ishuri rizafasha urubyiruko rw’u Rwanda n’Afurika muri rusange. Yavuze ko siporo ari urufunguzo rwo kurwanya imyidagaduro mibi, guhanga akazi, no gushyigikira ubuzima buzira umuze.
Ibi biganiro byagaragaje ko u Rwanda rukomeje gufungura amarembo ku bakinnyi mpuzamahanga, ndetse ko iterambere rya siporo ari kimwe mu byubaka igihugu mu buryo burambye.
