Umukinnyi mpuzamahanga wβUmunya-BrΓ©sil, Casemiro, yatangaje ko azatandukana na Manchester United nkβumukinnyi wigenga (free agent) mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, inkuru yashenguye imitima ya benshi mu bafana bβiyi kipe ikomeye yo mu Bwongereza. Nubwo hatangiye kuvugwa ku iherezo ryβurugendo rwe muri Old Trafford, Casemiro yagaragaje ko urugendo rwe rutararangira burundu, kuko hakiri byinshi byo kurwanira hamwe nβikipe.
Casemiro yavuze ko kuva umunsi wa mbere agera muri iyi stade yβamateka ya Old Trafford, yahise yumva urukundo nβishyaka ridasanzwe byβabafana ba Manchester United. Ati: βKuva umunsi wa mbere nava mu rwambariro nkajya mu kibuga, numvise ishyaka nβurukundo rwa Old Trafford. Uwo mutima wβurukundo nanjye nahise nkusangira n’abafana b’iyi kipe y’i Manchester.β
Yakomeje ashimangira ko n’ubwo atari igihe cyo gusezera burundu, hari andi mezi ane akomeye asigaye azakoresha yitanga uko ashoboye kose. Ati: βSi igihe cyo kuvuga ngo ni iherezo. Haracyari ibihe byinshi byo kwibuka no guhanga amateka mu mezi ane ari imbere.β
Uyu mukinnyi wβimyaka 32 yavuze ko intego ye nyamukuru ari ugufasha Manchester United gutsinda no kugera ku ntsinzi zifatika, yaba mu mikino ya shampiyona no mu marushanwa atandukanye. Yasoje avuga ko Manchester United atari ikipe yakiniye gusa, ahubwo ari igice cyβubuzima bwe.
Mu gihe abafana bakomeje kwibaza ku hazaza hβiyi kipe, amagambo ya Casemiro agaragaza ko azasoza urugendo rwe atanze byose, asiga amateka adasibangana muri Old Trafford.















