
Mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruri i New York, umwe mu mabanga akomeye yari akiri urujijo mu rubanza rwa Cassie na Sean “Diddy” Combs, rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu. Cassie yatangaje ko yemeye kurangiza ikirego cye ku mafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.
Ibi byabaye ku munsi wa gatatu w’iburanisha ry’urubanza Diddy akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu no gutwara abantu mu bikorwa by’ubusambanyi. Umushinjacyaha wa leta, Emily Johnson, yakomeje kubaza Cassie ibibazo bikomeye ku gitabo yanditse kigaragaza ihohoterwa yakorewe na Diddy, wamubaye hafi igihe kirekire nk’umukunzi we.
Cassie yavuze ko yanditse igitabo gifite ibice bitandukanye, akaba yaragifashijwemo na nyina, aho yari afite intego yo kucyereka Diddy kugira ngo amenye agahinda yamuteye. Yatangaje ko yohereje ibyo bice bya mbere ku munyamategeko wa Diddy, ariko Diddy ntiyigeze abyitaho cyangwa ngo abyiteho uko bikwiye.
Ubwo Emily Johnson yamubazaga amafaranga yari yifuje ko Diddy amuha kugira ngo atambutse icyo gitabo, Cassie yamusubije ko yasabye miliyoni 30 z’amadolari. Yongeyeho ko nyuma yo kutumvikana kuri ibyo, yahise aregera Diddy mu rukiko muri Ugushyingo 2023, ariko bikarangira bumvikanye mu gihe kitarenze amasaha 24, aho yemeye miliyoni 20 z’amadolari.
Nk’uko byatangajwe mbere, ikirego Cassie yatanze muri 2023 cyashyikirijwe urukiko rwa federal, aho yashinjaga Diddy ko yamufashe ku ngufu inshuro zitandukanye ndetse akanamuhatira kwinjira mu bikorwa byiswe “Freak-Offs” mu gihe cy’imyaka 10 bari mu rukundo. Abashinjacyaha basobanura ayo “Freak-Offs” nk’ibikorwa by’ubusambanyi byategurwaga na Diddy ubwe, akabiyobora, akabyifatira amashusho ndetse akabona n’umwanya wo kwikinisha mu gihe ibi bikorwa byabaga.
Mu kwezi kwa Nzeri 2024, abashinjacyaha bashyiriyeho Diddy dosiye ikomeye imushinja ibyaha byo gucura umugambi wo kwinjira mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu (racketeering conspiracy), gucuruza abantu no gutwara abantu babashora mu busambanyi. Kuri ubu, urubanza ruri ku cyumweru cya kabiri, aho Cassie ari gutanga ubuhamya burambuye ku mubano mubi ndetse w’icuruzwa ry’umubiri avuga ko yagiranye na Diddy.