Celine Dion, umunyamuziki w’icyamamare ku rwego rw’Isi, yongeye kwibuka René Angélil, umugabo we witabye Imana imyaka icyenda ishize. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Celine Dion yasangije abamukurikira ubutumwa bwuzuye urukumbuzi, ashimira umugabo we ku rukundo n’ubwitange yamugaragarije mu gihe bari bamaranye.
Yavuze ko we n’abahungu babo batatu, René-Charles (RC), Eddy, na Nelson, badashobora kumva nk’aho atakiri kumwe na bo mu buzima bwa buri munsi.
Mu butumwa bwe, Celine yavuze ati: “René, ni imyaka icyenda ishize utuvuyemo, ariko umunsi n’umwe nturashira tutibuka ko uri kumwe natwe. Uri ku mutima wacu buri gihe, kandi urukundo rwawe ruracyadufasha gukomeza urugendo rw’ubuzima. Turagukumbuye cyane, tugutekereza buri munsi, kandi turagushimira kuba waratubereye umugabo mwiza, umubyeyi mwiza, n’inshuti nziza muri byose.”
Uyu muhanzikazi yashyize ubutumwa bwe ahagaragara buherekejwe n’ifoto y’ubuzima bwo mu muryango, ari kumwe n’abahungu babo batatu bari mu byishimo, basangirira ibihe byiza hamwe.
Iyo foto, irangwa n’urukundo n’umutuzo, igaragaza uburyo umuryango wabo wahisemo gukomeza kuba umwe mu rukundo rwa René.
René Angélil, wakundwaga cyane mu ruganda rw’umuziki, ni we washinze inzira y’ubuhanzi ya Celine Dion ubwo yari umujyanama we kuva afite imyaka 12 gusa. Mu myaka 22 bari bamaranye nk’umugabo n’umugore, bagaragarije Isi urukundo rw’intangarugero n’umubano w’ubufatanye n’icyubahiro.
Imyaka icyenda ishize René Angélil yitabye Imana azize kanseri, ariko urukundo n’igitinyiro yari afite mu muryango we, cyane cyane mu buzima bwa Celine Dion, biracyafite umwanya ukomeye mu mitima yabo.