Umuririmbyi w’Umugande Joseph Mayanja, uzwi ku izina rya Chameleone, yagaragaje urukumbuzi afitiye agace ka Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yatangiriye urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi, ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.
Chameleone, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Nyamirambo ifite umwanya wihariye mu buzima bwe no mu rugendo rwe rwa muzika. Yavuze ko ari ho yamenyekaniye bwa mbere nk’umuhanzi ku giti cye, nyuma yo kuva mu itsinda yari arimo i Kampala. Muri ako gace kazwiho kuba igicumbi cy’umuco n’imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, Chameleone yahatangiriye urugendo rwe ruganisha ku kuba umwe mu bahanzi b’icyitegererezo muri Afurika.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Chameleone yavuze ko Nyamirambo ari agace kamufashije kwagura impano ye, aho yahabonye abantu bamushyigikira, bakamufasha gukomeza gukura nk’umuhanzi.
Yavuze ati: “Nyamirambo ni ahantu hadasanzwe ku buzima bwanjye. Ni ho navumburiwe, ni ho natangiye kugerageza inganzo yanjye. Kugaruka i Kigali ni nko gutaha mu rugo.”
Chameleone azwiho indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Mama Mia, Jamila, Kipepeo, n’izindi nyinshi, zakoze ku mitima y’abakunzi b’umuziki hirya no hino muri Afurika, aho yubatse izina rikomeye mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, n’u Rwanda.
Uretse kuba yaratangiriye umuziki we i Nyamirambo, Chameleone afite igihango gikomeye n’u Rwanda mu bitaramo bikomeye, ndetse akunze kuvuga ko ari hamwe mu hantu yiyumva nk’aho ari iwabo.
Ibi byatumye agira abakunzi benshi mu Rwanda, aho indirimbo ze zakunze gucurangwa cyane kuri radiyo n’ahandi hantu hatandukanye.
Chameleone akunze gusubira mu bihe bya kera, akibuka uko yatangiye umuziki we n’imbogamizi yahuye na zo. Yavuze ko igihe yari i Nyamirambo, yahakoze cyane kugira ngo azamure impano ye, akoresheje uburyo bwose bwashobokaga. Nyamirambo yamubereye ishuri, aho yahigiye byinshi byamufashije kugera ku rwego ariho ubu.
Uyu muhanzi yavuze ko afite inyota yo kugaruka i Nyamirambo, aho yifuza kongera gusura ahantu yamenyekaniye, ndetse no guhura n’abamufashije mu myaka ye ya mbere mu muziki. Yemeje ko u Rwanda ari igihugu cyihariye kuri we, kandi azakomeza kugira umubano mwiza n’abakunzi b’umuziki we baho.

